IGICE CYA 13
Twakora iki kugira ngo dushimishe Imana?
Jya wirinda ibibi. 1 Abakorinto 6:9, 10
Niba dukunda Yehova ntituzakora ibyo yanga.
Yehova ntashaka ko twiba, ko dusinda cyangwa ko dukoresha ibiyobyabwenge.
Imana yanga ubwicanyi, gukuramo inda no kuryamana kw’abahuje ibitsina. Ntishaka ko tuba abanyamururumba cyangwa ko turwana na bagenzi bacu.
Ntitugomba gusenga ibigirwamana no gukora ibikorwa by’ubupfumu.
Muri Paradizo dutegereje izaba ku isi, ntihazabamo abantu bakora ibibi.
Matayo 7:12
Jya ukora ibyiza.Kugira ngo dushimishe Imana tugomba kwigana imico yayo.
Jya ugaragaza ko ukunda bagenzi bawe, ugwa neza kandi ugira ubuntu.
Jya uba inyangamugayo.
Jya ugira impuhwe kandi ubabarire abandi.
Jya ubwira abandi ibya Yehova n’inzira ze.—Yesaya 43:10.