IGICE CYA 12
Bashyizwe kuri gahunda kugira ngo bakorere “Imana y’amahoro”
1, 2. Ni iki cyahindutse ku Munara w’Umurinzi wo muri Mutarama 1895, kandi se abavandimwe babyakiriye bate?
IGIHE Umwigishwa wa Bibiliya urangwa n’ishyaka witwaga John A. Bohnet yabonaga kopi ye y’Umunara w’Umurinzi wo muri Mutarama 1895, yashishikajwe cyane n’ibyo yabonye. Iyo gazeti yari ifite igifubiko gishya kigaragara neza, gishushanyijeho umunara uyobora amato wubatse ku rutare ruri hejuru y’inyanja yarubiye, urumuri rwo kuri uwo munara rukohereza imirase mu kirere cyijimye. Itangazo ryari muri iyo gazeti ryasobanuraga imiterere mishya yayo, ryari rifite umutwe ugira uti “Umwambaro wacu mushya.”
2 Ibyo byashishikaje cyane umuvandimwe Bohnet bituma yandikira umuvandimwe Russell agira ati “nashimishijwe no kubona UMUNARA W’UMURINZI ufite igifubiko cyiza. Usa neza rwose.” Undi Mwigishwa wa Bibiliya w’indahemuka witwaga John H. Brown, yanditse avuga iby’icyo gifubiko ati “kirashishikaje cyane. Iyo mivumba y’umuhengeri yikubita ku munara, ariko wubatswe ku rufatiro rukomeye.” Icyo gifubiko gishya cyari ihinduka rya mbere abavandimwe bari babonye muri uwo mwaka, ariko ntiryari irya nyuma. Mu kwezi k’Ugushyingo bamenye ko hari ikindi kintu gikomeye cyari kigiye guhinduka. Igishishikaje ni uko na cyo cyari gifitanye isano n’inyanja yarubiye.
3, 4. Ni ikihe kibazo cyavuzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1895, kandi ni irihe hinduka rikomeye ryatangajwe muri iyo gazeti?
3 Ingingo irambuye yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1895, yagaragaje neza ikibazo cyari gihari, ni ukuvuga ibibazo twagereranya n’umuhengeri byahungabanyaga amahoro mu muteguro w’Abigishwa ba Bibiliya. Abavandimwe bahoraga mu mpaka bashaka kumenya uwagombaga kuyobora itorero. Iyo ngingo yagereranyije umuteguro n’ubwato kugira ngo ifashe abavandimwe kubona icyo bari bakeneye kugira ngo bahoshe uwo mwuka wo kugirirana amahari wazanaga amacakubiri. Hanyuma yiyemereye idaciye ku ruhande ko abari bayoboye umuteguro ugereranywa n’ubwato batari barawuteguriye kuzahangana n’umuhengeri. None se hari gukorwa iki?
4 Iyo ngingo yavuze ko umusare mukuru ushoboye agenzura neza ko ubwato bwe bufite ibikoresho bihagije byo kurokora ubuzima, kandi ko abasare be biteguye guhangana n’umuhengeri bahura na wo. Mu buryo nk’ubwo, abari bayoboye umuteguro bagombaga kugenzura neza ko amatorero yose yiteguye guhangana n’ibibazo byagereranywa n’umuhengeri. Kugira ngo babigereho, iyo ngingo yatangaje ko hari hagiye kubaho ihinduka rikomeye. Yavuze ko guhera ubwo, “mu matorero yose hagombaga gutoranywa abasaza” kugira ngo “‘babe abagenzuzi’ b’umukumbi.”—Ibyak 20:28.
5. (a) Kuki gahunda ya mbere yo gushyiraho abasaza yari intambwe iziye igihe? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
5 Iyo gahunda ya mbere yo gushyiraho abasaza yari intambwe iziye igihe mu rwego rwo gushimangira imikorere y’itorero. Yafashije abavandimwe bacu kunyura mu bigeragezo bikaze byatewe n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, hari ibindi bintu byagiye bihinduka mu mikorere y’abagaragu b’Imana bibafasha kugira ibikwiriye byose ngo bakorere Yehova. Ni ubuhe buhanuzi bwa Bibiliya bwari bwarahanuye iby’iryo hinduka? Ni ibihe bintu wiboneye byahindutse mu rwego rw’umuteguro? Kandi se ni mu buhe buryo byakugiriye akamaro?
“Nzashyiraho amahoro akubere umugenzuzi”
6, 7. (a) Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 60:17 busobanura iki? (b) Kuba havugwamo “umugenzuzi” n’“umukoresha” bigaragaza iki?
6 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 9, Yesaya yahanuye ko Yehova yari guha umugisha ubwoko bwe bukiyongera (Yes 60:22). Icyakora Yehova yabasezeranyije ko yari gukora ibirenzeho. Muri ubwo buhanuzi, yaravuze ati “mu cyimbo cy’umuringa nzazana zahabu, mu cyimbo cy’icyuma nzane ifeza; mu cyimbo cy’igiti nzazana umuringa, naho mu cyimbo cy’amabuye nzane icyuma. Nzashyiraho amahoro akubere umugenzuzi, no gukiranuka kukubere umukoresha” (Yes 60:17). Ubwo buhanuzi busobanura iki? Kandi se ni mu buhe buryo budusohoreraho muri iki gihe?
Igikoresho kibi ntigisimbuzwa icyiza, ahubwo igikoresho cyiza gisimbuzwa ikikirusha kuba cyiza
7 Ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko igikoresho kimwe cyari gusimbuzwa ikindi. Ariko zirikana ko atari igikoresho kibi gisimbuzwa icyiza, ahubwo igikoresho cyiza gisimbuzwa ikikirusha kuba cyiza. Iyo ufashe umuringa ukawusimbuza zahabu, uba unonosoye ibintu, kandi ni na ko bimeze ku bindi bikoresho byavuzwe muri ubwo buhanuzi. Bityo rero, Yehova yakoresheje iyo mvugo y’ikigereranyo ahanura ko imimerere abagize ubwoko bwe barimo yari kugenda inonosorwa buhoro buhoro. None se ni ibihe bintu ubwo buhanuzi bwerekezaho byagombaga kunonosorwa? Igihe Yehova yavugaga “umugenzuzi” n’“umukoresha,” yagaragaje ko hari ibyari kugenda binonosorwa mu birebana n’uko abagaragu be bitabwagaho n’uko bayoborwaga.
8. (a) Ni nde utuma ibintu binonosorwa bivugwa mu buhanuzi bwa Yesaya bibaho? (b) Ni mu buhe buryo ibyo bintu binonosorwa bitugirira akamaro? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Yemera gukosorwa yicishije bugufi.”)
8 Ni nde utuma umuteguro ukomeza kujya mbere? Yehova yaravuze ati “nzazana zahabu,” “nzane ifeza,” kandi “nzashyiraho amahoro.” Koko rero, hari ibintu byagiye binonosorwa mu mikorere y’itorero, bidaturutse ku mihati y’abantu, ahubwo biturutse kuri Yehova ubwe. Kandi uhereye igihe Yesu yimikiwe ngo abe Umwami, Yehova yagiye amukoresha ngo anonosore ibyo bintu. Iryo hinduka ryatugiriye akahe kamaro? Uwo murongo uvuga ko ibyo bintu byanonosowe byari gutuma habaho “amahoro” no “gukiranuka.” Iyo twemeye ubuyobozi Imana iduha kandi tukagira ibyo duhindura, tugira amahoro kandi urukundo dukunda ibyo gukiranuka rutuma dukorera Yehova, uwo intumwa Pawulo yavuze ko ari “Imana y’amahoro.”—Fili 4:9.
9. Ni uruhe rufatiro rukwiriye rwa gahunda n’ubumwe birangwa mu itorero, kandi kuki?
9 Nanone Pawulo yanditse ibyerekeye Yehova avuga ko ‘Imana atari iy’akaduruvayo, ahubwo ari iy’amahoro’ (1 Kor 14:33). Zirikana ko Pawulo atashyize itandukaniro hagati y’akaduruvayo no kugira gahunda, ahubwo yashyize itandukaniro hagati y’akaduruvayo n’amahoro. Kubera iki? Zirikana ibi bikurikira: kugira gahunda ubwabyo si ko buri gihe bituma habaho amahoro. Urugero, abasirikare bashobora kugendera kuri gahunda bagiye ku rugamba, ariko iyo gahunda ivamo intambara si amahoro. Ni yo mpamvu twebwe Abakristo tugomba gukomeza kuzirikana uku kuri kw’ingenzi: imikorere yose ifite gahunda ariko itubakiye ku mahoro, byatinda byatebuka irahirima. Ariko amahoro ava ku Mana yo, atuma habaho gahunda irambye. Ku bw’ibyo, twishimira cyane ko turi mu muteguro uyoborwa n’“Imana itanga amahoro,” ikaba ari na yo iwutunganya (Rom 15:33). Amahoro Imana itanga ni yo rufatiro rwa gahunda nziza n’ubumwe buvuye ku mutima twishimira cyane mu matorero yacu hirya no hino ku isi.—Zab 29:11.
10. (a) Ni ibihe bintu byanonosowe mu muteguro wacu mu myaka ya mbere? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko ubuyobozi mu itorero bwagiye bunonosorwa.”) (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
10 Agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko ubuyobozi mu itorero bwagiye bunonosorwa” kagaragaza muri make ibintu by’ingirakamaro byagiye bihinduka mu muteguro wacu kuva ugitangira bigatuma urushaho kugira gahunda. Ariko se Yehova yakoresheje ate Umwami wacu mu myaka ya vuba aha, kugira ngo ‘azane zahabu mu cyimbo cy’umuringa’? Ibyo bintu byagiye bihinduka mu birebana n’ubuyobozi byashimangiye bite amahoro n’ubumwe birangwa mu matorero hirya no hino ku isi? Wowe ku giti cyawe, bigufasha bite gukorera “Imana y’amahoro”?
Uko Kristo ayobora itorero
11. (a) Kwiga Ibyanditswe byatumye duhindura iki mu birebana n’uko twari dusobanukiwe ibintu? (b) Abavandimwe bo mu nteko nyobozi bari bariyemeje gukora iki?
11 Guhera mu mwaka wa 1964 kugeza mu wa 1971, inteko nyobozi yagenzuye umushinga wo kwiga Bibiliya mu buryo burambuye, mu ngingo nyinshi zasuzumwe hakaba hari hakubiyemo n’imikorere y’itorero rya gikristo ryo mu kinyejana cya mbere. a Ku birebana n’imikorere y’itorero, babonye ko amatorero yo mu kinyejana cya mbere yagenzurwaga n’inteko z’abasaza aho kugenzurwa n’umusaza umwe. (Soma mu Bafilipi 1:1; 1 Timoteyo 4:14.) Abavandimwe bo mu nteko nyobozi bamaze gusobanukirwa neza iyo ngingo, bahise babona ko Umwami wabo Yesu yabayoboraga kugira ngo banonosore imikorere y’umuteguro w’ubwoko bw’Imana, kandi bari bariyemeje kugendera ku buyobozi bw’Umwami. Bahise bagira ibyo bahindura kugira ngo umuteguro uhuze mu buryo bwuzuye na gahunda y’abasaza igaragazwa mu Byanditswe. Ni ibihe bintu byahindutse mu ntangiriro z’imyaka ya 1970?
12. (a) Ni irihe hinduka ryabaye ku nteko nyobozi? (b) Sobanura uko Inteko Nyobozi ikora muri iki gihe. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Uko Inteko Nyobozi yita ku nyungu z’Ubwami,” kari ku ipaji ya 130.)
12 Ihinduka rya mbere ryabaye mu nteko nyobozi ubwayo. Kugeza icyo gihe, iryo tsinda ry’abavandimwe basutsweho umwuka ryabaga rigizwe n’abayobozi barindwi b’umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Icyakora mu mwaka wa 1971, inteko nyobozi yaraguwe, abayigize bava kuri 7 bagera kuri 11, kandi ntibongeye kwitwa abayobozi. Abagize inteko nyobozi bumvaga ko bose bareshya, maze batangira gahunda yo kujya basimburana kuyobora inteko buri mwaka bakurikije uko amazina yabo akurikirana.
13. (a) Ni iyihe gahunda yari imaze imyaka 40 ikurikizwa? (b) Ni iki Inteko Nyobozi yakoze mu mwaka wa 1972?
13 Ihinduka rya kabiri ryarebaga buri torero. Mu buhe buryo? Guhera mu mwaka wa 1932 kugeza mu wa 1972, itorero ryagenzurwaga ahanini n’umuvandimwe umwe. Kugeza mu mwaka wa 1936, uwo muvandimwe wabaga yashyizweho yitwaga umuyobozi w’umurimo. Nyuma yaho, izina ryarahindutse yitwa umukozi wa kompanyi, nyuma yaho yitwa umukozi w’itorero hanyuma aza kwitwa umugenzuzi w’itorero. Abo bavandimwe bashyirwagaho bitaga ku cyatuma umukumbi umererwa neza mu buryo bw’umwuka babigiranye ishyaka. Ubusanzwe umugenzuzi w’itorero yafataga imyanzuro yose ireba itorero atagishije inama abandi. Icyakora mu mwaka wa 1972, Inteko Nyobozi yateguye uko habaho ihinduka ritazibagirana mu mateka. Iryo hinduka ryari rikubiyemo iki?
14. (a) Ni iyihe gahunda nshya yatangiye gukurikizwa ku itariki ya 1 Ukwakira 1972? (b) Umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza ashyira mu bikorwa ate inama iboneka mu Bafilipi 2:3?
14 Aho kugira ngo muri buri torero habe umuvandimwe umwe gusa ugenzura itorero, abandi bavandimwe bari bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe bari kujya bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi bakaba abasaza mu itorero rya gikristo. Bose hamwe bari kuba bagize inteko y’abasaza igenzura itorero ryabo. Iyo gahunda nshya yo gushyiraho abasaza yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Ukwakira 1972. Muri iki gihe, umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza ntatekereza ko afite agaciro kuruta abandi basaza, ahubwo ‘yitwara nk’umuto’ (Luka 9:48). Abo bavandimwe bicisha bugufi, babera umugisha umuryango wose w’abavandimwe wo ku isi hose.—Fili 2:3.
Uko bigaragara, Umwami yagaragaje ubwenge aha abigishwa be abungeri bakeneye mu gihe gikwiriye
15. (a) Gahunda yo kugira inteko z’abasaza mu matorero yagize izihe nyungu? (b) Ni iki kigaragaza ko Umwami wacu yagaragaje ubwenge?
15 Iyo gahunda ituma abasaza bose bibumbiye mu nteko basaranganya inshingano z’itorero, yabaye ingirakamaro cyane. Reka dusuzume izi nyungu eshatu: mbere na mbere, iyo gahunda ifasha abasaza bose kumenya ko Yesu ari we mutware w’itorero, uko inshingano bafite mu itorero zaba ziremereye kose (Efe 5:23). Inyungu ya kabiri, ni igaragara mu Migani 11:14 hagira hati “aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.” Mu gihe abasaza baganira ku bibazo birebana n’icyatuma abagize itorero barushaho kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, bagasuzuma ibitekerezo buri wese atanze, bibafasha kugera ku myanzuro ihuje n’amahame ya Bibiliya (Imig 27:17). Yehova aha umugisha iyo myanzuro ikagira icyo igeraho. Inyungu ya gatatu, ni uko kugira abavandimwe benshi buzuza ibisabwa bakaba abasaza byatumye umuteguro ushobora kubona abasohoza inshingano z’ubuyobozi no kuragira umukumbi mu matorero, dore ko bakomezaga gukenerwa ari benshi (Yes 60:3-5). Tekereza nawe: umubare w’amatorero ku isi hose wariyongereye ava ku matorero asaga 27.000 mu mwaka wa 1971 arenga 113.000 mu wa 2013! Uko bigaragara, Umwami yagaragaje ubwenge aha abigishwa be abungeri bakeneye mu gihe gikwiriye.—Mika 5:5.
‘Baba ibyitegererezo by’umukumbi’
16. (a) Ni iyihe nshingano abasaza bafite? (b) Abigishwa ba Bibiliya babonaga bate inama ya Yesu yo ‘kuragira intama’?
16 Kuva mu minsi ya mbere y’Abigishwa ba Bibiliya, abasaza bari basobanukiwe ko bari bafite inshingano yo gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera gukomeza kuba abagaragu b’Imana. (Soma mu Bagalatiya 6:10.) Mu mwaka wa 1908, ingingo y’Umunara w’Umurinzi yasuzumye inama ya Yesu igira iti “ragira abana b’intama banjye” (Yoh 21:15-17). Iyo ngingo yabwiye abasaza iti “ni iby’ingenzi cyane ko inshingano Databuja yaduhaye irebana n’umukumbi we ifata umwanya wihariye mu mitima yacu, tukabona ko kugaburira abigishwa b’Umwami no kubitaho ari inshingano yiyubashye cyane.” Mu mwaka wa 1925, Umunara w’Umurinzi wongeye gutsindagiriza akamaro ko gusohoza inshingano yo kuba abungeri, yibutsa abasaza iti “itorero ry’Imana ni umutungo wayo, . . . kandi izagira icyo ibaza abafite inshingano bose yo gukorera abavandimwe babo.”
17. Abagenzuzi bafashijwe bate kuba abungeri bashoboye?
17 Umuteguro wa Yehova wafashije ute abasaza kunonosora ubuhanga bwabo bwo kuragira umukumbi, mbese ‘mu cyimbo cy’icyuma hakaba ifeza’? Wabahaye imyitozo. Mu mwaka wa 1959, habaye Ishuri rya mbere ry’Umurimo w’Ubwami rigenewe abasaza. Icyiciro kimwe cy’iryo shuri cyasuzumye ingingo yavugaga iti “Kwita kuri buri muntu ku giti cye.” Abavandimwe bafite inshingano bashishikarijwe “gushyiraho gahunda yo gusura ababwiriza mu ngo zabo.” Icyo cyiciro cyagaragaje uburyo butandukanye abungeri bashobora gukoresha kugira ngo izo gahunda zo gusura abantu zibubake. Mu mwaka wa 1966, hatangijwe Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rihuje n’igihe. Ryasuzumye ingingo yavugaga “Akamaro k’umurimo wo kuragira umukumbi.” Ni ikihe gitekerezo cy’ingenzi cyasuzumwe muri iryo shuri? Abafite inshingano y’ubuyobozi “bagombye kwita ku mukumbi w’Imana babigiranye urukundo, ariko ntibirengagize kwita ku bagize imiryango yabo n’umurimo wo kubwiriza.” Mu myaka ya vuba aha, habaye andi mashuri y’abasaza. Iyo myitozo umuteguro wa Yehova wakomeje guha abasaza yageze ku ki? Muri iki gihe, itorero rya gikristo rifite abavandimwe bujuje ibisabwa babarirwa mu bihumbi basohoza inshingano yo kuba abungeri bo mu buryo bw’umwuka.
18. (a) Ni iyihe nshingano iremereye abasaza bahawe? (b) Kuki Yehova na Yesu bakunda cyane abasaza bakorana umwete?
18 Abasaza b’Abakristo bashyizweho na Yehova abinyujije ku Mwami wacu Yesu kugira ngo basohoze inshingano iremereye. Iyo nshingano ni iyihe? Ni iyo kuyobora intama z’Imana muri ibi bihe bigoranye cyane kuruta ibindi byabayeho mu mateka y’abantu (Efe 4:11, 12; 2 Tim 3:1). Yehova na Yesu bakunda cyane abasaza bakorana umwete kubera ko abo bavandimwe bumvira inama ishingiye ku byanditswe igira iti “muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda . . . mubikunze . . . , mubishishikariye . . . , mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi” (1 Pet 5:2, 3). Nimucyo dusuzume bubiri mu buryo bwinshi abungeri b’Abakristo baberamo umukumbi ibyitegererezo kandi bakagira uruhare rukomeye mu gutuma mu itorero harangwa amahoro n’ibyishimo.
Uko abasaza baragira umukumbi w’Imana muri iki gihe
19. Twumva tumeze dute iyo abasaza bajyanye natwe mu murimo wo kubwiriza?
19 Mbere na mbere, abasaza bakorana n’abagize itorero. Umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka yanditse ibya Yesu agira ati “ajya mu migi n’imidugudu, abwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana. Ba bandi cumi na babiri na bo bari kumwe na we” (Luka 8:1). Nk’uko Yesu yajyanaga n’intumwa ze kubwiriza, muri iki gihe abasaza b’intangarugero na bo bajyana na bagenzi babo bahuje ukwizera mu murimo wo kubwiriza. Bazi ko ibyo bituma bagira uruhare rukomeye mu gutuma mu itorero harangwa umwuka mwiza. Abagize itorero babona bate abo basaza? Mushiki wacu witwa Jeannine uri mu kigero cy’imyaka hafi 90 agira ati “iyo najyanye n’umusaza kubwiriza, mbona uburyo bwo kuganira na we nkamumenya neza.” Umuvandimwe witwa Steven uri mu kigero cy’imyaka 30, agira ati “iyo najyanye n’umusaza kubwiriza ku nzu n’inzu, numva ko ashaka kumfasha. Ubwo bufasha ampa buranshimisha cyane.”
20, 21. Abasaza bakwigana bate umwungeri uvugwa mu mugani wa Yesu? Tanga urugero. (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Gusura abantu buri cyumweru bigira akamaro.”)
20 Uburyo bwa kabiri, ni uko umuteguro wa Yehova watoje abasaza kwita ku bantu batacyifatanya n’itorero (Heb 12:12). Kuki abasaza bagomba gufasha abo bantu bafite intege nke mu buryo bw’umwuka, kandi se bagombye kubafasha bate? Umugani wa Yesu uvuga iby’umwungeri n’intama yazimiye utanga igisubizo. (Soma muri Luka 15:4-7.) Igihe umwungeri uvugwa muri uwo mugani yamenyaga ko hari intama yari yazimiye, yayishakishije nk’aho ari yo yari atunze yonyine. Abasaza b’Abakristo muri iki gihe bigana bate urugero rw’uwo mwungeri? Nk’uko uwo mwungeri yakomeje kubona ko iyo ntama yari yazimiye yari igifite agaciro, abasaza na bo bakomeza kubona ko abantu batacyifatanya n’ubwoko bw’Imana ari ab’agaciro. Babona ko abantu bacitse intege mu buryo bw’umwuka ari intama zazimiye; ntibabona ko barenze igaruriro. Byongeye kandi, nk’uko uwo mwungeri yiyemeza kujya “gushaka iyazimiye kugeza aho ayiboneye,” ni ko n’abasaza bafata iya mbere bakajya gushaka abacitse intege bakabafasha.
21 Umwungeri uvugwa mu mugani akora iki iyo amaze kubona intama yari yazimiye? Ayiterura yitonze ‘akayishyira ku bitugu bye’ akayisubiza mu mukumbi. Mu buryo nk’ubwo, amagambo avuye ku mutima umusaza abwira umuntu wacitse intege mu buryo bw’umwuka amugaragariza ko amwitayeho, ashobora kumuhagurutsa kandi akamufasha kugaruka mu itorero. Uko ni ko byagendekeye umuvandimwe wo muri Afurika witwa Victor wari wararetse kwifatanya n’itorero. Agira ati “mu myaka umunani namaze narakonje, abasaza bakomeje kugerageza kumfasha.” Ni iki cyamukoze ku mutima mu buryo bwihariye? Abisobanura agira ati “umunsi umwe, umusaza witwa John twari twariganye Ishuri ry’Abapayiniya yaje kunsura, maze anyereka amafoto yari yaradufotoye turi mu ishuri. Ayo mafoto yanyibukije ibintu byinshi bishimishije ku buryo natangiye kumva nkumbuye ibyishimo nagiraga igihe nakoreraga Yehova.” Nyuma gato y’uko John asuye Victor, yongeye kwifatanya n’itorero. Ubu yongeye kuba umupayiniya. Koko rero, abasaza b’Abakristo bita ku ntama, batuma tugira ibyishimo rwose.—2 Kor 1:24. b
Ubuyobozi bwiza bushimangira ubumwe mu bagize ubwoko bw’Imana
22. Ni mu buhe buryo gukiranuka n’amahoro bishimangira ubumwe mu itorero rya Kristo? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Twaratangaye cyane.”)
22 Nk’uko twabibonye, Yehova yahanuye ko gukiranuka n’amahoro byari gukomeza kugwira mu bagize ubwoko bw’Imana (Yes 60:17). Iyo mico yombi ishimangira ubumwe burangwa mu matorero. Mu buhe buryo? Ku bihereranye no gukiranuka, “hariho Yehova umwe gusa” (Guteg 6:4). Amahame ye akiranuka akurikizwa mu matorero yo mu gihugu kimwe, ntahinduka iyo bigeze mu matorero yo mu kindi gihugu. Amahame ye agenga icyiza n’ikibi ni amwe, kandi ni amwe “mu matorero yose y’abera” (1 Kor 14:33). Bityo rero, itorero ritera imbere ari uko gusa rikurikiza amahame y’Imana. Ku birebana n’amahoro, Umwami wacu ntiyifuza ko twishimira amahoro gusa, ahubwo nanone yifuza ko tuba “abaharanira amahoro” (Mat 5:9). Kubera iyo mpamvu, ‘dukurikira ibintu bihesha amahoro.’ Dufata iya mbere tugakemura amakimbirane rimwe na rimwe ashobora kuvuka hagati yacu (Rom 14:19). Iyo tubigenje dutyo, dutuma mu itorero ryacu harangwa amahoro n’ubumwe.—Yes 60:18.
23. Twe abagaragu ba Yehova, ni iki twishimira muri iki gihe?
23 Mu kwezi k’Ugushyingo 1895, igihe Umunara w’Umurinzi watangazaga gahunda ya mbere yo gushyiraho abasaza, nanone abavandimwe bari bafite inshingano bagaragaje icyifuzo cyabo kivuye ku mutima. Icyo cyifuzo cyari ikihe? Bifuzaga ko iyo gahunda nshya y’umuteguro yafasha abagize ubwoko bw’Imana “kugera ku bumwe bwo kwizera mu buryo bwihuse.” Iyo dushubije amaso inyuma, dushimishwa no kubona ko ibintu Yehova yagiye anonosora buhoro buhoro mu birebana n’ubuyobozi abinyujije ku Mwami wacu, byatumye tugira ubumwe bukomeye muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana (Zab 99:4). Ni yo mpamvu muri iki gihe abagize ubwoko bwa Yehova bose bishimye, kuko dukomeza kugenda “twunze ubumwe mu bitekerezo,” ‘twitwara kimwe’ kandi dukorera “Imana y’amahoro” ‘dufatanye urunana.’—2 Kor 12:18; soma muri Zefaniya 3:9.
a Ibyagezweho muri ubwo bushakashatsi burambuye byasohotse mu gitabo cyasobanuraga Ibyanditswe (Auxiliaire pour une meilleure intelligence de la Bible).
b Reba ingingo ivuga ngo “Abasaza b’Abakristo ni ‘abakozi bakorana natwe kugira ngo tugire ibyishimo,’” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2013, ku ipaji ya 27-31.