Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 11

Uko wagaragaza ko ufite ukwemera nyakuri muri iki gihe

Uko wagaragaza ko ufite ukwemera nyakuri muri iki gihe

MURI iki gihe, abantu benshi bavuga ko bafite ukwemera. Ariko Yesu yigishije ko abantu bake ari bo bafite ukwemera nyakuri. Yaravuze ati ‘inzira ijyana abantu kurimbuka ni ngari kandi ni nini, n’abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake.’—Matayo 7:13, 14.

Ni gute muri iki gihe abantu bagaragaza ko bafite ukwemera nyakuri? Yesu yaravuze ati “muzabamenyera ku mbuto zabo. . . . Igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro” (Matayo 7:16, 17). Ubwo rero, umuntu ufite ukwemera nyakuri yera “imbuto nziza.” Uko kwemera gutuma abantu bagira imico ishimisha Imana. Mu buhe buryo?

Bakoresha neza imbaraga zabo

Abantu bafite ukwemera nyakuri, bakoresha imbaraga zabo n’ubutware bwabo, bahesha Imana icyubahiro, kandi bagirira neza bagenzi babo. Yesu yarigishije ati “umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu” (Mariko 10:43). Mu buryo nk’ubwo, abagabo bafite ukwemera nyakuri ntibatwaza igitugu, haba mu ngo zabo cyangwa hanze yazo. Bakunda abagore babo, bakabubaha kandi bakita ku byo bakeneye babigiranye urukundo. Ibyanditswe bigira biti “bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu kandi ntimubasharirire” (Abakolosayi 3:19). Nanone bigira biti “bagabo, mukomeze kubana n’abagore banyu muhuje n’ubumenyi, mububaha kubera ko ari inzabya zoroshye kurushaho, kuko muzaraganwa na bo impano itagereranywa y’ubuzima, kugira ngo amasengesho yanyu atagira inzitizi.”—1 Petero 3:7.

Ku rundi ruhande, umugore ufite ukwemera nyakuri, “agomba kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Abagore bagombye ‘gukunda abagabo babo n’abana babo’ (Tito 2:4). Ababyeyi bafite ukwemera nyakuri, bamarana igihe n’abana babo, kandi bakabigisha amategeko y’Imana n’amahame yayo. Bubaha abandi, haba mu rugo, ku kazi n’ahandi aho ari ho hose. Bakurikiza inama iboneka mu Byanditswe, igira iti “ku birebana no kubahana, mufate iya mbere.”—Abaroma 12:10.

Abagaragu b’Imana bakurikiza inama iboneka mu Byanditswe igira iti “ntukemere guhongerwa” (Kuva 23:8). Ntibakoresha umwanya bafite mu nyungu zabo bwite. Ahubwo bashakisha uko bafasha abandi, cyane cyane abafite ibyo bakennye. Bumvira inama igira iti “ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose” (Abaheburayo 13:16). Iyo babigenje batyo, bibonera ko amagambo Yesu yavuze ari ukuri. Ayo magambo agira ati “gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.

Bigana Imana irangwa n’ubutabera

Abantu bafite ukwemera bumvira amategeko y’Imana ku bushake, kandi ntibabona ko ‘amategeko yayo ari umutwaro’ (1 Yohana 5:3). Bazi neza amagambo agira ati “amategeko ya Yehova aratunganye, . . . amabwiriza Yehova atanga aratunganye, ashimisha umutima. Amategeko ya Yehova ntiyanduye, ahumura amaso.”—Zaburi 19:7, 8.

Nanone, ukwemera nyakuri gutuma bamaganira kure urwikekwe iyo ruva rukagera. Ntibatonesha abantu kubera ubwoko bwabo, igihugu cyabo cyangwa urwego rw’imibereho. Bigana Imana yo “itarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.”—Ibyakozwe 10:34, 35.

Ukwemera nyakuri gutuma abantu baba “inyangamugayo muri byose” (Abaheburayo 13:18). Umuntu ufite ukwemera nyakuri yirinda amazimwe no gusebanya. Igihe Dawidi umwanditsi wa zaburi yavugaga ibirebana n’umuntu Imana yishimira, yaravuze ati “ntiyigeze asebanya akoresheje ururimi rwe. Ntiyigeze agirira mugenzi we nabi.”—Zaburi 15:3.

Bagaragaza ubwenge buva mu ijuru

Abantu bafite ukwemera nyakuri, bashingira imyemerere yabo ku Byanditswe Byera gusa. Bemera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka” (2 Timoteyo 3:16). Iyo bashyikirana n’abandi, bagaragaza “ubwenge buva mu ijuru.” Ubwo bwenge “buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, burangwa no gushyira mu gaciro, buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza” (Yakobo 3:17). Birinda ubupfumu n’imigenzo idashimisha Imana, kandi ‘bakirinda ibigirwamana.’—1 Yohana 5:21.

Bagaragaza urukundo nyakuri

Umuhanuzi Mose yaravuze ati “ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Gutegeka kwa Kabiri 6:5). Abantu bafite ukwemera nyakuri bagaragariza Imana urwo rukundo. Bubaha izina ry’Imana, ari ryo Yehova. ‘Bashimira Yehova’ kandi ‘bakambaza izina rye’ bafite ukwemera (Zaburi 105:1). Nanone, abagaragu b’Imana bumvira itegeko ryayo rigira riti “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Abalewi 19:18). Birinda kugira urugomo, kandi bakihatira ‘kubana amahoro n’abantu bose’ (Abaroma 12:18). Mu buryo bw’ikigereranyo, ‘inkota zabo bazicuramo amasuka, amacumu yabo bakayacuramo impabuzo’ (Yesaya 2:4). Ibyo bituma ‘bakundana,’ kandi bakishimira kuba bari mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe (Yohana 13:35). Ese muri iki gihe ushobora kumenya abantu bagaragaza iyo mico?