Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA KABIRI

“Inzira n’ukuri n’ubuzima”

“Inzira n’ukuri n’ubuzima”

‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’

1, 2. Kuki bitashoboka ko twe ubwacu tuba incuti za Yehova, kandi se ni iki Yesu Kristo yakoze kugira ngo adufashe?

 ESE waba warigeze kuyoba? Ushobora kuba wibuka igihe wari ku rugendo ujya gusura incuti yawe cyangwa mwene wanyu, ariko ukayoberwa inzira. Ese icyo gihe warahagaze maze urayoboza? Tekereza ukuntu wakumva umeze umuntu w’umugiraneza atakurangiye inzira gusa, ahubwo akakubwira ati: “Wowe nkurikira gusa, ndahakugeza.” Mbega ukuntu wakumva uhumurijwe!

2 Twavuga ko Yesu Kristo nawe yadukoreye ibintu nk’ibyo. Twe ubwacu ntitwari gushobora kuba incuti z’Imana tutabonye udufasha. Kubera ko abantu barazwe icyaha no kudatungana, “ntibafite ibyiringiro by’ubuzima Imana itanga” (Abefeso 4:17, 18). Dukeneye ko hagira udufasha kumenya Imana no kwemerwa na yo. Kubera ko Yesu atuyobora mu bugwaneza, aduha inama n’ubuyobozi, ariko anakora ibirenze ibyo. Yaduhaye n’urugero twakwigana. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 1, Yesu adutumira agira ati: ‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ (Mariko 10:21). Ariko kandi, aduha n’impamvu zumvikana zituma twemera ubwo butumire. Hari igihe Yesu yagize ati: “Ni njye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Papa wo mu ijuru atanyuzeho” (Yohana 14:6). Nimureke dusuzume impamvu Yesu ari we wenyine ushobora kudufasha kuba incuti za Papa we. Dushingiye kuri izo mpamvu, turi busuzume ukuntu mu by’ukuri Yesu ari we “nzira n’ukuri n’ubuzima.”

Inshingano yihariye Yesu afite mu mugambi wa Yehova

 3. Kuki tugomba kunyura kuri Yesu kugira ngo tube incuti z’Imana?

3 Yesu ni we wenyine utuma tugirana n’Imana ubucuti bwihariye, kubera ko Yehova yahisemo guha uwo Mwana we inshingano y’ingenzi. a Ni we muntu w’ingenzi Yehova yashyizeho kugira ngo atume ibyo ashaka biba (2 Abakorinto 1:20; Abakolosayi 1:18-20). Icyadufasha gusobanukirwa neza inshingano y’ingenzi y’uwo Mwana, ni ukubanza gusuzuma ibyabaye mu busitani bwa Edeni, igihe abantu ba mbere bafatanyaga na Satani bakigomeka kuri Yehova.—Intangiriro 2:16, 17; 3:1-6.

 4. Igikorwa cyo kwigomeka cyabereye muri Edeni cyatumye havuka ikihe kibazo, kandi se ni iki Yehova yakoze kugira ngo agisubize?

4 Igikorwa cyo kwigomeka cyabereye muri Edeni cyatumye havuka ikibazo kireba ibiremwa byose bifite ubwenge. Kigira kiti: “Ese koko Yehova arera, ni mwiza, arakiranuka kandi se arangwa n’urukundo mu byo akora byose?” Kugira ngo Yehova asubize icyo kibazo, yiyemeje kohereza umwana we utunganye ku isi. Inshingano uwo mwana yari kuzasohoza yari iy’ingenzi cyane. Yagombaga kuza agatanga ubuzima bwe kugira ngo yeze izina rya Papa we kandi atangire abantu incungu. Iyo uwo mwana akomeza kuba indahemuka kugeza apfuye, yari kuba akemuye ibibazo byose byatewe no kwigomeka kwa Satani (Abaheburayo 2:14, 15; 1 Yohana 3:8). Ariko Yehova yari afite abana bo mu buryo bw’umwuka batunganye babarirwa muri za miriyoni (Daniyeli 7:9, 10). None se ni nde yahisemo ngo asohoze iyo nshingano y’ingenzi cyane? Yahisemo ‘Umwana we w’ikinege’ waje kwitwa Yesu Kristo.—Yohana 3:16.

5, 6. Yehova yagaragaje ate ko yizera Umwana we, kandi se icyo cyizere cyari gishingiye ku ki?

5 Ese twagombye gutangazwa n’uwo Yehova yahisemo? Oya. Yehova yari afitiye Umwana we w’ikinege icyizere cyinshi cyane. Imyaka myinshi cyane mbere y’uko uwo Mwana aza ku isi, Yehova yari yarahanuye ko yari gukomeza kuba indahemuka nubwo yari guhangana n’imibabaro y’uburyo bwose (Yesaya 53:3-7, 10-12; Ibyakozwe 8:32-35). None se ibyo byasobanuraga iki? Kimwe n’ibindi biremwa bifite ubwenge, uwo Mwana yari afite uburenganzira bwo kwihitiramo icyo ashaka. None se kuki Yehova yari yiringiye ko Umwana we yari gukomeza kuba indahemuka? Ni ukubera ko yari amuzi. Yehova yari azi neza Umwana we, azi n’ukuntu yifuza kumushimisha (Yohana 8:29; 14:31). Uwo Mwana akunda Papa we kandi na Papa we aramukunda (Yohana 3:35). Urukundo bakundana rwatumye bunga ubumwe kandi barizerana mu buryo bwuzuye.—Abakolosayi 3:14.

6 Biragaragara rero ko Yesu afite inshingano yihariye. Papa we amufitiye icyizere mu buryo bwuzuye kandi we n’uwo Mwana we barakundana cyane. Ni yo mpamvu uwo Mwana ari we wenyine ushobora kudufasha kuba incuti z’Imana. Icyakora hari indi mpamvu ituma uwo Mwana ari we wenyine ushobora kutuyobora kuri Papa we.

Umwana ni we wenyine uzi Papa we neza

7, 8. Kuki igihe Yesu yavugaga ko nta wundi muntu uzi Papa we ‘keretse we wenyine,’ atabeshyaga?

7 Kugira ngo tugere kuri Yehova, hari ibyo dusabwa kuba twujuje (Zaburi 15:1-5). Nta muntu n’umwe warusha Umwana w’Imana kumenya icyo umuntu yakora ngo yubahirize amahame y’Imana kandi imwemere. Yesu yaravuze ati: “Ibintu byose nabihawe na Papa wo mu ijuru, kandi nta muntu unzi neza mu buryo bwuzuye keretse Papa, kandi nta n’uzi Papa mu buryo bwuzuye keretse njye njyenyine, n’umuntu wese nshatse kumuhishurira” (Matayo 11:27). Nimureke noneho turebe impamvu igihe Yesu yavugaga ko nta wundi uzi Papa we neza ‘keretse we wenyine,’ atabeshyaga kandi bitari ugukabya.

8 Yesu yari afitanye ubucuti na Yehova kubera ko ari “imfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Tekereza nawe! Yehova amaze kurema uwo Mwana we, bamaranye imyaka myinshi cyane kugeza igihe Yehova yaremeye abandi bamarayika. Muri icyo gihe kirekire bamaranye, bagiranye ubucuti bukomeye (Yohana 1:3; Abakolosayi 1:16, 17). Nanone ibaze ukuntu uwo Mwana yari afite uburyo bwiza cyane bwo kumenya ibintu byinshi igihe yari kumwe na Papa we, agasobanukirwa uko Papa we abona ibintu, ibyo ashaka, amahame ye n’amategeko ye. Mu by’ukuri, ntibyaba ari ugukabya tuvuze ko Yesu ari we uzi neza Papa we kurusha undi muntu uwo ari we wese. Nta gushidikanya ko ubucuti bwihariye bari bafitanye ari bwo bwatumye Yesu agaragaza uko Papa we ateye kurusha uko undi muntu wese yari kubigenza.

9, 10. (a) Yesu yadufashije ate kumenya Papa we? (b) Ni iki twakora kugira ngo twemerwe na Yehova?

9 Inyigisho za Yesu zagaragaje ko yari azi neza uko Yehova yiyumva, uko abona ibintu n’icyo asaba abamusenga. b Nanone Yesu yagaragaje Papa we mu bundi buryo bwihariye cyane. Yaravuze ati: “Uwambonye aba yabonye na Papa wo mu ijuru” (Yohana 14:9). Yesu yiganye Papa we mu buryo butunganye haba mu byo yavugaga no mu byo yakoraga byose. Bityo rero, iyo dusomye Bibiliya tukabona ukuntu Yesu yari umwigisha w’umuhanga, ukuntu yagiriraga abantu impuhwe akabakiza n’ukuntu yariraga bitewe n’uko yishyiraga mu mwanya w’abandi, bitwereka uko Yehova na we yari kubigenza (Matayo 7:28, 29; Mariko 1:40-42; Yohana 11:32-36). Iyo dusuzumye twitonze ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga dusobanukirwa neza imico ya Yehova n’ibyo ashaka (Yohana 5:19; 8:28; 12:49, 50). Bityo rero, kugira ngo twemerwe na Yehova tugomba kumvira inyigisho za Yesu kandi tukigana urugero rwe.—Yohana 14:23.

10 Yesu azi neza Yehova kandi aramwigana mu buryo butunganye. Ni yo mpamvu Yehova yahaye uwo Mwana we inshingano yo kudufasha kuba incuti ze. Ubwo tumaze gusobanukirwa impamvu Yesu ari we wenyine tugomba kunyuraho kugira ngo tugere kuri Yehova, nimureke turebe ibisobanuro by’amagambo ya Yesu agira ati: “Ni njye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Papa wo mu ijuru atanyuzeho.”—Yohana 14:6.

“Ni njye nzira”

11. Kuki Yesu ari we wenyine ushobora gutuma Imana itwemera?

11 Ubwo tumaze kubona ko tudashobora kuba incuti z’Imana tutanyuze kuri Yesu, reka noneho dusuzume mu buryo burambuye icyo ibyo bisobanura. Yesu ni ‘inzira’ mu buryo bw’uko ari we wenyine dushobora kunyuraho kugira ngo Imana itwemere. Kubera iki? Ni ukubera ko Yesu yabaye indahemuka kugeza apfuye kandi agatanga ubuzima bwe ngo bube igitambo cy’incungu (Matayo 20:28). Iyo iyo ncungu idatangwa, ntitwari kuba incuti z’Imana. Icyaha kidutandukanya n’Imana, kubera ko Yehova ari uwera kandi akaba adashobora gushyigikira icyaha (Yesaya 6:3; 59:2). Ariko igitambo cya Yesu kidufasha kwiyunga n’Imana kuko gituma tubabarirwa ibyaha (Abaheburayo 10:12; 1 Yohana 1:7). Niba twemera icyo gitambo cya Kristo kandi tukacyizera, tuzemerwa na Yehova. Nta bundi buryo bwatuma ‘tuba incuti ze.’—Abaroma 5:6-11.

12. Ni mu buhe buryo Yesu ari we “nzira”?

12 Nanone Yesu ni ‘inzira’ ku birebana n’isengesho. Dushobora gusenga Yehova tukizera ko azatwumva ari uko gusa isengesho ryacu turinyujije kuri Yesu (1 Yohana 5:13, 14). Yesu yaravuze ati: “Ikintu cyose muzasaba Papa wo mu ijuru mu izina ryanjye azakibaha. . . . Nimusabe muzahabwa, kugira ngo mugire ibyishimo byinshi” (Yohana 16:23, 24). Ubwo rero dushobora gusenga Yehova kandi tukamwita “Papa” binyuze mu izina rya Yesu (Matayo 6:9). Nanone, Yesu ni we “nzira” kubera ko yadusigiye urugero rwiza. Nk’uko twigeze kubibona, Yesu yiganaga Papa we mu buryo butunganye. Urugero Yesu yatanze rugaragaza uko twabaho mu buryo bushimisha Yehova. Ubwo rero, kugira ngo tube incuti za Yehova, tugomba kwigana Yesu.—1 Petero 2:21.

‘Ni njye kuri’

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yabaye umunyakuri mu byo yavugaga? (b) Ni iki Yesu yagombaga gukora kugira ngo abe “ukuri,” kandi kuki?

13 Buri gihe Yesu yavugaga ukuri ku byerekeye ijambo ry’ubuhanuzi rya Papa we (Yohana 8:40, 45, 46). Nta kinyoma cyigeze kiboneka mu kanwa ke (1 Petero 2:22). Ndetse n’abamurwanyaga biyemereye ko yigishaga “ukuri ku byerekeye Imana” (Mariko 12:13, 14). Icyakora, igihe Yesu yavugaga ati: ‘Ni njye kuri’ ntiyashakaga kuvuga gusa ko yamenyekanishije ukuri, yaba mu byo yavugaga, mu byo yabwirizaga no mu nyigisho ze, ahubwo hari n’ibindi yashakaga kuvuga.

14 Ibuka ko mu myaka myinshi mbere y’uko aza ku isi, Yehova yari yaratumye abanditsi ba Bibiliya bandika ubuhanuzi bwinshi bwerekeye Mesiya, cyangwa Kristo. Ubwo buhanuzi bwari bwaravuze ibintu byose birebana n’ubuzima bwe, umurimo we ndetse n’urupfu rwe. Ikindi kandi, Amategeko ya Mose yari arimo ibintu by’ubuhanuzi buvuga kuri Mesiya (Abaheburayo 10:1). Ese Yesu yari gukomeza kuba indahemuka kugeza apfuye, agasohoza ibintu byose byari byaramuhanuweho? Ibyo ni byo byonyine byari kugaragaza ko Yehova ari Imana y’ubuhanuzi bw’ukuri. Iyo nshingano ntiyari yoroheye Yesu. Imibereho ye n’amagambo yose yavugaga byatumye ubuhanuzi bwose bwamuvuzweho buba ukuri (2 Abakorinto 1:20). Bityo rero, Yesu yari “ukuri.” Ni nk’aho ukuri kw’ijambo ry’ubuhanuzi bwa Yehova kwagaragaye igihe Yesu yazaga.—Yohana 1:17; Abakolosayi 2:16, 17.

‘Ni njye buzima’

15. Kwizera Umwana w’Imana bisobanura iki, kandi se bidufitiye akahe kamaro?

15 Yesu ni “ubuzima” kubera ko ari we wenyine ushobora gutuma tubona “ubuzima nyakuri” (1 Timoteyo 6:19). Bibiliya igira iti: “Umuntu wese wizera uwo mwana afite ubuzima bw’iteka, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubuzima bw’iteka, ahubwo Imana ikomeza kumurakarira cyane” (Yohana 3:36). Kwizera Umwana w’Imana bisobanura iki? Bisobanura ko twemera tudashidikanya ko tudashobora kubona ubuzima tutamunyuzeho. Ikindi kandi, bisobanura ko ibyo dukora byagombye kugaragaza ko dufite ukwizera kandi ko dukomeza kwigana ibyo Yesu yakoraga, tukanihatira gukurikiza inyigisho ze n’urugero yadusigiye (Yakobo 2:26). Ku bw’ibyo rero, kwizera Umwana w’Imana bituma tubona ubuzima bw’iteka. Abakristo basutsweho umwuka bagereranywa n’‘umukumbi muto,’ bahabwa ubuzima bw’umwuka budapfa mu ijuru, naho “imbaga y’abantu benshi” ni ukuvuga “izindi ntama,” bakazahabwa ubuzima butunganye mu isi izahinduka paradizo.—Luka 12:32; 23:43; Ibyahishuwe 7:9-17; Yohana 10:16.

16, 17. (a) Yesu azagaragaza ate ko ari “ubuzima” no ku bapfuye? (b) Ni iki dushobora kwizera tudashidikanya?

16 Ariko se bizagendekera bite abapfuye? No kuri bo Yesu ni “ubuzima.” Mbere gato y’uko Yesu azura incuti ye Lazaro, yabwiye Marita mushiki wa Lazaro ati: “Ni njye uzura abantu kandi ni njye ubaha ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima” (Yohana 11:25). Yehova yahaye Umwana we “ubushobozi bwo gukiza abantu urupfu no kubakura mu Mva” (Ibyahishuwe 1:17, 18). Yesu wahawe ikuzo, azakoresha ubwo bushobozi akingure imva, hanyuma akuremo abantu bose bazirimo.—Yohana 5:28, 29.

17 Yesu yaravuze ati: “Ni njye nzira n’ukuri n’ubuzima.” Ayo magambo yoroheje yavuze, yagaragaje muri make intego y’ubuzima bwe ku isi n’umurimo yakoze. No muri iki gihe ayo magambo afite ibisobanuro byinshi kuri twe. Ibuka ko Yesu yakomeje agira ati: “Nta muntu ujya kwa Papa wo mu ijuru atanyuzeho” (Yohana 14:6). Amagambo ya Yesu ni ay’ingenzi muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe yayavugaga. Ku bw’ibyo rero, dushobora kwizera mu buryo bwuzuye ko nidukurikira Kristo tutazigera tuyoba. We ubwe azatwereka inzira igana “kwa Papa” we.

Uzakora iki?

18. Ni iki wakora ngo ube umwigishwa nyakuri wa Kristo?

18 Yesu afite umwanya w’icyubahiro kandi azi neza Papa we. Ubwo rero dufite impamvu zo kumukurikira. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, kugira ngo tube abigishwa nyabo ba Kristo bidusaba kubigaragaza mu byo dukora aho kuba mu magambo gusa cyangwa ukuntu twiyumva. Gukurikira Kristo bisobanura kubaho duhuje n’inyigisho ze kandi tukigana urugero rwe (Yohana 13:15). Iki gitabo urimo gusoma gishobora kubigufashamo.

19, 20. Ni ibihe bintu biri muri iki gitabo bishobora kugufasha mu gihe ukora uko ushoboye ngo ukurikire Kristo?

19 Mu bice bikurikira, tuzasuzuma mu buryo burambuye ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze. Iki gitabo kirimo imitwe itatu. Mu mutwe wa mbere, tuzareba imico ya Yesu n’uko yitwaraga. Mu mutwe wa kabiri tuzareba urugero yadusigiye mu birebana no kubwiriza no kwigisha abigiranye ishyaka. Naho mu mutwe wa gatatu, tuzasuzuma uko yagaragazaga urukundo. Guhera ku Gice cya 3, uzajya ubona agasanduku gafite umutwe uvuga ngo: “Wakurikira Yesu ute?” Imirongo y’Ibyanditswe n’ibibazo birimo, byagenewe kudufasha gutekereza ukuntu twakwigana Yesu mu magambo no mu bikorwa.

20 Ibyo Yehova Imana yakoze byatumye ushobora kuba incuti ye aho gutandukana na we bitewe n’icyaha. Yatanze ikintu cy’agaciro cyane. Yaradukunze cyane atanga Umwana we kugira ngo atwereke uko twaba incuti za Papa we (1 Yohana 4:9, 10). Ubwo rero, twifuza ko urwo rukundo rwatuma wemera ubutumire bwa Yesu bugira buti: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye,” kandi ugakora ibihuje na bwo.—Yohana 1:43.

a Kuba Umwana afite inshingano y’ingenzi, bituma Bibiliya imuha amazina menshi kandi y’icyubahiro afite icyo asobanura mu buhanuzi.​—Reba agasanduku kavuga ngo: “ Amwe mu mazina y’icyubahiro ahabwa Yesu Kristo.”

b Urugero, reba amagambo ya Yesu aboneka muri Matayo 10:29-31; 18:12-14, 21-35; 22:36-40.