IGICE CYA GATANDATU
‘Yatojwe kumvira’
1, 2. Kuki umubyeyi ukunda umwana we cyane ashimishwa n’uko amwubaha, kandi se kuki ari na ko bimeze kuri Yehova?
UMUBYEYI ari kurebera mu idirishya, yitegereza uko umwana we akina n’incuti ze. Umupira wabo ugiye widunda ugana mu muhanda. Uwo mwana akomeje kwitegereza uko ugenda. Umwe mu ncuti ze akomeje kumubwira ngo yiruke ajye mu muhanda kuwuzana, ariko uwo mwana azunguza umutwe, aravuga ati: “Sinemerewe kubikora.” Papa we arabibonye yumva arishimye aramwenyura.
2 Kuki papa we yishimye cyane? Ni ukubera ko yigishije umwana we ko atagomba kujya mu muhanda ari wenyine. Iyo umwana yumviye, niyo yaba atazi ko papa we amureba, papa we amenya ko umwana we yasobanukiwe akamaro ko kumvira kandi ko bizatuma uwo mwana we arushaho kugira umutekano. Uko uwo mubyeyi yiyumva bimeze nk’uko Papa wacu wo mu ijuru Yehova na we yiyumva. Imana izi ko kugira ngo dukomeze kuba indahemuka kandi tuzabeho neza mu gihe kiri imbere nk’uko ibiduteganyiriza, tugomba kwitoza kuyiringira no kuyumvira (Imigani 3:5, 6). Kugira ngo tubigereho, yatwoherereje umwigisha mwiza kuruta abandi bose.
3, 4. Ni mu buhe buryo Yesu ‘yatojwe kumvira’ kandi ‘agatunganywa’? Tanga urugero.
3 Bibiliya ivuga ikintu gitangaje kuri Yesu igira iti: “Nubwo yari Umwana w’Imana, imibabaro yahuye na yo yamutoje kumvira. Igihe yari amaze gutunganywa, yahawe inshingano yo kuzageza abamwumvira bose ku gakiza k’iteka” (Abaheburayo 5:8, 9). Uwo Mwana yari yaramaze imyaka myinshi cyane mu ijuru. Yari yarabonye Satani n’abadayimoni bigomeka kandi bagasuzugura, ariko we yanze kwifatanya na bo. Ubuhanuzi bwamuvuzeho bugira buti: “Sinabaye icyigomeke” (Yesaya 50:5). None se kuki amagambo avuga ngo: ‘Yatojwe kumvira,’ yavuzwe kuri uwo Mwana kandi yarumviraga mu buryo butunganye? Ni mu buhe buryo Yesu utunganye yari “gutunganywa”?
4 Reka dufate urugero. Umusirikare afite inkota y’icyuma. Nubwo itigeze igeragezwa mu ntambara, yacuzwe mu buryo bwiza kandi bwitondewe. Ariko kandi, ayiguranye indi nkota icuzwe mu cyuma gikomeye kurushaho. Iyo nkota yo yigeze gukoreshwa mu ntambara. Ese ubwo ntakoze ibintu birangwa n’ubwenge? Mu buryo nk’ubwo, mbere y’uko Yesu aza ku isi, yumviraga mu buryo butunganye. Ariko amaze kuza ku isi, yagaragaje uwo muco mu buryo bwuzuye. Yahuye n’ibigeragezo atari yarigeze ahura na byo mu ijuru. Ibyo bigeragezo ni byo byatumye arushaho kugaragaza umuco wo kumvira.
5. Kuki byari ngombwa ko Yesu yumvira Papa we, kandi se ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
5 Kumvira byari bifite uruhare rukomeye mu nshingano yari yarazanye Yesu hano ku isi. Kubera ko Yesu ari we “Adamu wa nyuma,” yaje ku isi gukora ibyo umubyeyi wacu wa mbere yananiwe, ni ukuvuga gukomeza kumvira Yehova Imana no mu gihe yari kuba ahuye n’ibigeragezo (1 Abakorinto 15:45). Ariko kandi, Yesu ntiyumviraga mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa. Yumviraga abigiranye ubwenge bwe bwose, n’umutima we wose, n’ubugingo bwe bwose, kandi yabikoraga yishimye. Gukora ibyo Papa we ashaka ni byo byari bifite agaciro kuri we kuruta kurya (Yohana 4:34). Ni iki kizadufasha kwigana umuco wa Yesu wo kumvira? Nimureke tubanze dusuzume impamvu zatumaga yumvira. Kwitoza kumvira tubitewe n’impamvu nk’ize bizadufasha gutsinda ibishuko no gukora ibyo Imana ishaka. Hanyuma, turi burebe imwe mu migisha tuzabona nitwigana Kristo tukumvira.
Impamvu zatumaga Yesu yumvira
6, 7. Ni izihe mpamvu zatumaga Yesu yumvira?
6 Imico myiza Yesu yari afite ni yo yatumaga yumvira Yehova abikuye ku mutima. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 3, Kristo yicishaga bugufi. Ubwibone butuma abantu batumvira, mu gihe kwicisha bugufi byo bidufasha kumvira Yehova tubyishimiye (Kuva 5:1, 2; 1 Petero 5:5, 6). Nanone ibintu Yesu yakundaga n’ibyo yangaga byamufashije kumvira Yehova.
7 Yesu yakundaga Papa we wo mu ijuru Yehova kuruta ibindi byose. Urukundo yamukundaga tuzarusuzuma mu buryo burambuye mu Gice cya 13. Urwo rukundo ni rwo rwatumaga Yesu atinya Imana. Yakundaga Yehova cyane, akamwubaha mu buryo bwimbitse, ku buryo yatinyaga kubabaza Papa we. Kuba Yesu yaratinyaga Imana ni byo byatumye yumva amasengesho ye (Abaheburayo 5:7). Ubu Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana kandi ategeka mu buryo bugaragaza ko yumvira Yehova, buri gihe agakora ibimushimisha.—Yesaya 11:3.
8, 9. Nk’uko byari byarahanuwe, ni ibihe byiyumvo Yesu yagize igihe yabonaga abantu bakora ibikorwa bibi naho abandi bagakora ibyiza, kandi se yabigaragaje ate?
8 Gukunda Yehova nanone bikubiyemo kwanga ibyo yanga. Urugero, tekereza ku buhanuzi bwerekeza ku Mwami Mesiya bugira buti: “Wakunze gukiranuka wanga ibibi. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe igutoranya, ikagusukaho amavuta kandi igatuma ugira ibyishimo kurusha bagenzi bawe” (Zaburi 45:7). “Bagenzi” ba Yesu ni abandi bami bakomokaga mu muryango w’Umwami Dawidi. Igihe Yesu yatoranywaga, yari afite impamvu yo kwishima cyane kurusha abo bandi bose. Kubera iki? Imigisha yahawe irakomeye kurusha iyabo kandi ubwami bwe buzazana imigisha myinshi itagira iherezo. Yahawe umugisha bitewe n’uko yakunze gukiranuka akanga ibibi, bigatuma yumvira Imana muri byose.
9 Yesu yumvaga ameze ate iyo yabonaga abantu bakora ibikorwa bibi, naho abandi bagakora ibyiza? Urugero, igihe abigishwa be bumviraga amabwiriza yari yabahaye mu murimo wo kubwiriza bigatuma babona imigisha, yabyakiriye ate? Yagize ibyishimo byinshi (Luka 10:1, 17, 21). None se igihe abantu b’i Yerusalemu bakomezaga gusuzugura umwuka wera kandi bakanga guha agaciro ibyo yakoraga byose ngo abafashe, yumvise ameze ate? Yararize bitewe n’uko abari batuye uwo mujyi bigometse (Luka 19:41, 42). Yesu yarishimaga cyane iyo yabonaga abantu bakora ibyiza ariko nanone yababazwaga cyane n’abakora ibibi.
10. Twagombye kubona dute ibikorwa byiza n’ibikorwa bibi kandi se ni iki kizabidufashamo?
10 Iyo dutekereje ku byiyumvo Yesu yagiraga bidufasha kwisuzuma, tukamenya impamvu zituma twumvira Yehova. Nubwo tudatunganye, dushobora kwitoza gukunda ibyiza tubikuye ku mutima kandi tukanga ibibi. Tugomba gusenga Yehova tumusaba kudufasha kubona ibintu nk’uko we n’Umwana we babibona (Zaburi 51:10). Ariko kandi, tugomba no kwirinda ibintu byatuma tudakomeza kubona ibibi n’ibyiza nk’uko Yehova na Yesu babibona. Twagombye guhitamo imyidagaduro n’abo twifatanya na bo tubyitondeye (Imigani 13:20; Abafilipi 4:8). Nitwitoza kumvira tubitewe n’impamvu nk’iza Kristo, ntituzumvira ibi byo kurangiza umuhango gusa. Tuzakora ibyiza bitewe n’uko tubikunda. Tuzirinda ibikorwa bibi tutabitewe n’uko dutinya gufatwa, ahubwo tubitewe n’uko twanga ibibi.
“Nta cyaha yigeze akora”
11, 12. (a) Byagenze bite igihe Yesu yatangiraga umurimo we? (b) Ni mu buhe buryo Satani yagerageje gushuka Yesu ku nshuro ya mbere kandi se yakoresheje ayahe mayeri?
11 Ibigeragezo Satani yateje Yesu agitangira umurimo we, byagaragaje ko yangaga cyane icyaha. Amaze kubatizwa, yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 mu butayu atarya. Iyo minsi irangiye, Satani yaje kumugerageza. Reka turebe amayeri Satani yakoresheje.—Matayo 4:1-11.
12 Satani yarabanje aramubwira ati: “Niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati” (Matayo 4:3). Yesu yumvaga ameze ate nyuma y’igihe kirekire atarya? Bibiliya ivuga yeruye ko yumvise ‘ashonje’ (Matayo 4:2). Satani yahereye ku cyifuzo gisanzwe cyo gushaka kurya kandi nta gushidikanya ko yategereje kugeza igihe Yesu yari amaze gusonza cyane. Nanone, zirikana ayo magambo y’agasuzuguro Satani yakoresheje agira ati: “Niba uri umwana w’Imana.” Satani yari azi neza ko Yesu ari “imfura mu byaremwe byose” (Abakolosayi 1:15). Ariko kandi, Yesu ntiyigeze yemera ko Satani amushuka ngo asuzugure Yehova. Yesu yari azi ko Imana itashakaga ko akoresha imbaraga yamuhaye agamije inyungu zishingiye ku bwikunde. Yanze kubikora, agaragaza ko yicishaga bugufi akishingikiriza kuri Yehova kugira ngo abe ari we umuha ibimutunga kandi amuyobore.—Matayo 4:4.
13-15. (a) Ni ikihe kigeragezo cya kabiri n’icya gatatu Satani yagerageresheje Yesu kandi se Yesu yabyitwayemo ate? (b) Tubwirwa ni iki ko Yesu yakomeje kuba maso akarwanya Satani?
13 Igihe Satani yageragezaga gushuka Yesu ku nshuro ya kabiri, yamujyanye ahantu harehare hejuru y’urukuta rukikije urusengero. Satani yakoresheje Ijambo ry’Imana mu buryo butari bwo, ashuka Yesu ngo yijugunye hasi kugira ngo abamarayika bamusame. Ese iyo abantu benshi bari mu rusengero babona icyo gitangaza, hari uwari kuzashidikanya ko Yesu yari Mesiya wasezeranyijwe? Kandi se iyo abantu bemera ko Yesu yari Mesiya bashingiye gusa kuri icyo gitangaza, ubwo ntiyari kuba yirinze ingorane nyinshi? Birashoboka. Ariko Yesu yari azi ko Yehova yashakaga ko Mesiya akora umurimo we yicishije bugufi, ntatume abantu bamwizera bitewe n’ibitangaza bihambaye aberetse (Yesaya 42:1, 2). Icyo gihe nanone, Yesu yanze gusuzugura Yehova. Ntiyigeze ashishikazwa no kuba icyamamare.
14 None se byagenze bite igihe Satani yamushukishaga kumuha ubutegetsi? Mu kigeragezo cya gatatu, Satani yabwiye Yesu ko yari kumuha ubwami bwose bwo mu isi, iyo apfukama akamusenga. Ese yaba yarigeze atekereza ku byo Satani yashakaga kumuha? Yaramushubije ati: “Genda Satani!” Yongeyeho ati: “Kuko handitswe ngo: ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera’” (Matayo 4:10). Nta kintu na kimwe cyashoboraga gutuma Yesu asenga indi mana. Kumuha ubutegetsi cyangwa kuba ikirangirire muri iyi si, ntibyashoboraga gutuma akora ikintu icyo ari cyo cyose cyagaragaza ko atumvira.
15 Ese Satani yaba yararekeye aho? Yaragiye nk’uko Yesu yari abimutegetse. Ariko kandi, Ivanjiri ya Luka ivuga ko Satani ‘yamusize aho, agategereza ikindi gihe yari kuzabonera uburyo bwo kumugerageza’ (Luka 4:13). Koko rero, Satani yari gukomeza gushakisha uburyo bwo kumugerageza no kumushuka kugeza ku iherezo. Bibiliya itubwira ko Yesu ‘yageragejwe mu buryo bwose’ (Abaheburayo 4:15). Ubwo rero, Yesu ntiyagombaga kureka gukomeza kuba maso kandi natwe ni uko.
16. Ni gute Satani agerageza gushuka abagaragu b’Imana muri iki gihe, kandi se twakwamagana dute amayeri akoresha?
16 Muri iki gihe Satani akomeza kugerageza abagaragu b’Imana. Ikibabaje ni uko akenshi atwibasira mu buryo bworoshye kubera ko tudatunganye. Akoresha amayeri kugira ngo atume tugira ingeso y’ubwikunde, ubwibone kandi twifuze kuyobora abandi. Hari n’igihe akoresha izo ngeso zose kugira ngo atume tugwa mu mutego wo gukunda ubutunzi. Ni iby’ingenzi ko rimwe na rimwe twisuzuma tutibereye. Twagombye no gutekereza ku magambo aboneka muri 1 Yohana 2:15-17. Mu gihe tuyatekerezaho, dushobora kwibaza niba mu rugero runaka ibyifuzo byo muri iyi si, kurarikira ubutunzi n’icyifuzo cyo kwemerwa n’abandi, bitaratumye urukundo dukunda Papa wacu wo mu ijuru rugabanuka. Tugomba kwibuka ko iyi si iri hafi gushira kandi ko umutegetsi wayo Satani azarimburwa. Nimureke twiyemeze kwamagana amayeri akoresha kugira ngo atugushe mu cyaha. Tujye twigana Databuja, we ‘utarigeze akora icyaha.’—1 Petero 2:22.
“Buri gihe nkora ibimushimisha”
17. Yesu yumviraga ate Papa we wo mu ijuru, kandi se ni iki bamwe bashobora gutekereza?
17 Kumvira Imana ntibisobanura kwirinda gusa gukora icyaha. Kristo yumviraga amategeko yose ya Papa we wo mu ijuru abikuye ku mutima. Yaravuze ati: “Buri gihe nkora ibimushimisha” (Yohana 8:29). Kuba Yesu yarakomezaga kumvira, byatumaga agira ibyishimo byinshi. Ariko hari abashobora kumva ko kumvira bitamugoraga cyane. Bashobora gutekereza ko yagombaga kumvira Yehova wenyine utunganye, mu gihe twe dusabwa no kumvira abantu badatunganye batuyobora. Ariko kandi, icyo tuzi ni uko Yesu yumviraga n’abantu badatunganye bamuyoboraga.
18. Igihe Yesu yari akiri muto yagaragaje ate ko yumviraga?
18 Yesu yakuze yumvira ababyeyi be batari batunganye, ari bo Yozefu na Mariya. Kimwe n’abandi bana bose, birashoboka ko na we yajyaga abona amakosa y’ababyeyi be. Ese yaba yarigometse, akareka umwanya Imana yamuhaye wo kuba umwana mu muryango maze agatangira kujya ababwira uko bagombye kuyobora umuryango? Zirikana icyo muri Luka 2:51 havuga ku byerekeye Yesu, igihe yari afite imyaka 12. Hagira hati: “Akomeza kujya abumvira.” Kuba Yesu yarumviraga byabereye urugero rwiza Abakristo bakiri bato bakora uko bashoboye ngo bumvire ababyeyi babo kandi babagaragarize icyubahiro kibakwiriye.—Abefeso 6:1, 2.
19, 20. (a) Ni ikihe kigeragezo cyihariye Yesu yahuye na cyo igihe yumviraga abantu badatunganye? (b) Kuki Abakristo b’ukuri muri iki gihe bagombye kumvira ababayobora?
19 Ku bihereranye no kumvira abantu badatunganye, Yesu yahuye n’ibigeragezo Abakristo b’ukuri muri iki gihe badashobora guhura na byo. Reka turebe uko ibintu byari bimeze mu gihe cya Yesu. Uburyo Abayahudi basengagamo Yehova, bafite urusengero i Yerusalemu na gahunda yo gutamba ibitambo byari bimaze igihe kinini byemerwa na Yehova, ariko byari hafi kuvaho bigasimburwa n’itorero rya gikristo (Matayo 23:33-38). Hagati aho abayobozi benshi b’amadini bigishaga inyigisho z’ibinyoma babaga baravanye muri filozofiya y’Abagiriki. Mu rusengero hari ruswa nyinshi cyane, ku buryo Yesu yarwise “ubwihisho bw’abambuzi” (Mariko 11:17). Ese Yesu yaba yararetse kujya mu rusengero cyangwa mu masinagogi? Oya rwose! Yehova yari acyemera ibikorwa byo kumusenga byahakorerwaga. Igihe cyose Yehova yari ataragira icyo akora ngo ahindure ibyo bintu, Yesu yakomeje kumvira akajya mu minsi mikuru yaberaga mu rusengero no mu masinagogi.—Luka 4:16; Yohana 5:1.
20 None se niba Yesu yarumviraga mu mimerere nk’iyo, Abakristo b’ukuri bo ntibagombye kurushaho kumvira muri iki gihe? N’ubundi kandi, turi mu bihe bitandukanye cyane n’ibyo yabayemo. Turi mu gihe Yehova yatumye abagaragu be bongera kumusenga mu buryo yemera. Atwizeza ko atazigera yemerera Satani kongera kwanduza abamusenga by’ukuri muri iki gihe (Yesaya 2:1, 2; 54:17). Ni iby’ukuri ko twese abagize itorero rya gikristo tudatunganye kandi dushobora gukora ibyaha. None se mu gihe abantu badatunganye bakoze amakosa, twagombye kubigira urwitwazo rwo kutumvira Yehova, wenda tukareka kujya mu materaniro cyangwa tukanenga abasaza? Ibyo ntitwabikora rwose. Ahubwo dushyigikira abatuyobora mu itorero tubivanye ku mutima. Turumvira tukajya mu materaniro no mu makoraniro kandi tugashyira mu bikorwa inama zishingiye ku Byanditswe duhabwa.—Abaheburayo 10:24, 25; 13:17.
21. Yesu yitwaraga ate iyo yabaga ahuye n’ibigeragezo byashoboraga gutuma atumvira Imana kandi se ni uruhe rugero yadusigiye?
21 Yesu ntiyigeze yemera ko abantu bamubuza kumvira Yehova, hakubiyemo n’incuti ze zitabaga zifite intego mbi. Urugero, intumwa Petero yagerageje kumvisha Shebuja ko bitari ngombwa ko ababazwa kandi ngo apfe. Yesu yamaganye inama idakwiriye Petero yari amugiriye yo kwigirira impuhwe, nubwo yari ayimugiriye nta kibi agamije (Matayo 16:21-23). Muri iki gihe, abigishwa ba Yesu bakunze guhangana n’ikigeragezo cya bene wabo baba bashaka kubabuza kumvira amategeko n’amahame y’Imana, nubwo nta kibi baba bagamije. Kimwe n’abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, twiyemeje gukomeza “kumvira Imana aho kumvira abantu.”—Ibyakozwe 5:29.
Imigisha tubona iyo twiganye Kristo tukumvira
22. Yesu yatanze igisubizo cy’ikihe kibazo, kandi yagitanze ate?
22 Igihe Yesu yari hafi gupfa, yahuye n’ibigeragezo bikomeye byagaragaje ko yumvira. Kuri uwo munsi wamubereye mubi cyane, ‘yatojwe kumvira’ mu buryo bwuzuye. Yakoze ibyo Papa we wo mu ijuru ashaka, aho gukora ibyo we ashaka (Luka 22:42). Muri ibyo bigeragezo byose, yatanze urugero rwiza, akomeza kuba indahemuka (1 Timoteyo 3:16). Yatanze igisubizo cy’ikibazo cyari kimaze igihe kirekire, kigira kiti: “Ese umuntu utunganye ashobora gukomeza kumvira Yehova mu gihe ahanganye n’ibigeragezo?” Adamu na Eva byarabananiye. Nyuma yaho, Yesu yaje ku isi, arahaba, arahapfira, aba atanze urugero rugaragaza ko abantu bashobora kuba indahemuka. Ubwo rero, Yesu we ukomeye kuruta ibindi biremwa bya Yehova byose, yatanze igisubizo cyiza kuruta ibindi byose bishoboka. Nubwo kumvira byatumye ababazwa cyane, yakomeje kubikora ndetse no kugeza apfuye.
23-25. (a) Ni mu buhe buryo kumvira bifitanye isano n’ubudahemuka? Sobanura. (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
23 Iyo twumviye bigaragaza ko dukunda Yehova n’umutima wacu wose kandi ko twifuza kumubera indahemuka. Kubera ko Yesu yumviye, byatumye akomeza kuba indahemuka kandi byagiriye abantu bose akamaro (Abaroma 5:19). Yehova yahaye Yesu imigisha myinshi. Natwe nitwumvira Umutware wacu Kristo, Yehova azaduha imigisha myinshi. Kumvira Yesu biyobora “ku gakiza k’iteka.”—Abaheburayo 5:9.
24 Byongeye kandi, kuba indahemuka ubwabyo ni imigisha. Mu Migani 10:9 hagira hati: “Umuntu w’indahemuka azagira umutekano.” Tugereranyije ubudahemuka n’inzu nini y’amatafari meza, buri gikorwa cyo kumvira cyagereranywa n’itafari. Itafari rishobora gusa naho nta cyo rivuze, ariko buri tafari riba rifite umwanya waryo n’agaciro karyo. Kandi iyo amatafari menshi ashyizwe hamwe, havamo ikintu cy’agaciro kenshi kurushaho. Iyo ibikorwa byo kumvira bihurijwe hamwe, kimwe kikiyongera ku kindi, umunsi ugashira hakaza undi, umwaka ugahita undi ugataha, tuba twubaka inzu igereranya ubudahemuka bwacu.
25 Iyo umuntu amaze igihe kirekire yumvira, aba agaragaza undi muco, ari wo wo kwihangana. Uwo muco wagaragaye mu rugero Yesu yadusigiye, tuzawusuzuma mu gice gikurikira.