Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI

“Handitswe ngo”

“Handitswe ngo”

‘Uyu munsi, ibi byanditswe birasohoye’

1-3. Ni ikihe kintu cy’ingenzi Yesu yashakaga ko abantu b’i Nazareti bamenya, kandi se yabafashije ate kukimenya?

 YESU yari agitangira umurimo we. Yari yasubiye mu mujyi yari yarakuriyemo wa Nazareti. Yashakaga gufasha abantu baho kumenya ikintu cy’ingenzi: Bagombaga kumenya ko ari we Mesiya wari warahanuwe. Yabafashije ate kubimenya?

2 Abantu benshi batekerezaga ko ari bukore igitangaza. Bari barumvise ko hari ibitangaza yakoze, ariko icyo gihe nta cyo yakoze. Ahubwo yagiye mu isinagogi nk’uko yari asanzwe abigenza. Yarahagaze ngo asome maze bamuhereza umuzingo w’igitabo cya Yesaya. Wari umuzingo muremure wari uzingiye ku duti tubiri. Yesu yawuzinguye yitonze ahereye ku gati kamwe agana ku kandi, agera ku magambo yashakaga. Hanyuma, yasomye mu ijwi ryumvikana neza amagambo ubu aboneka muri Yesaya 61:1-3.—Luka 4:16-19.

3 Abari bamuteze amatwi bari basanzwe bazi ayo magambo. Bwari ubuhanuzi buvuga ibyerekeye Mesiya. Abari mu isinagogi bose baramwitegereje maze hashira umwanya nta wuvuga. Hanyuma Yesu yatangiye gutanga ibisobanuro bishobora kuba byari birebire agira ati: “Uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birasohoye.” Abari bamuteze amatwi batangajwe n’amagambo ye, ariko birashoboka ko abenshi bari bagishaka ko akora igitangaza. Aho kubakorera igitangaza, Yesu yagize ubutwari maze akoresha urugero rwo mu Byanditswe, agaragaza ko nta kwizera bari bafite. Nyuma y’igihe gito, abantu b’i Nazareti bagerageje kumwica.—Luka 4:20-30.

 4. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yatanze mu murimo we, kandi se ni iki turi bwige muri iki gice?

4 Uwo munsi Yesu yatanze urugero rwiza kandi yakomeje kurukurikiza mu gihe yamaze akora umurimo we. Yakoreshaga cyane Ijambo ry’Imana mu byo yavugaga no mu byo yakoraga. Ni iby’ukuri ko ibitangaza yakoze byagize akamaro cyane kuko byagaragaje ko yari afite umwuka w’Imana. Ariko yabonaga ko nta kintu na kimwe cyaruta Ijambo ry’Imana. Reka turebe uko twakwigana urugero yadusigiye. Turi burebe uko uwo muyobozi wacu yakoreshaga Ijambo ry’Imana, uko yarivuganiraga n’uko yarisobanuraga.

Yakoreshaga Ijambo ry’Imana

 5. Ni iki Yesu yashakaga kumenyesha abari bamuteze amatwi, kandi se yagaragaje ate ko ibyo yavugaga byaturukaga ku Mana?

5 Yesu yifuzaga ko abantu bamenya aho ubutumwa bwe bwaturukaga. Yaravuze ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yohana 7:16). Nanone yaravuze ati: “Nta cyo nshobora gukora Papa wo mu ijuru atacyemeye. Ahubwo ibintu byose mbivuga nk’uko Papa wo mu ijuru yabinyigishije” (Yohana 8:28). Ikindi gihe nabwo yaravuze ati: “Ibintu mbabwira si ibyo nihimbira. Ahubwo Papa wo mu ijuru ukomeza kunga ubumwe nanjye, ni we ukora ibintu byose ari njye akoresheje” (Yohana 14:10). Kimwe mu byo Yesu yakoze kugira ngo agaragaze ko ibyo yigishaga byaturukaga ku Mana, ni uko inshuro nyinshi yasubiragamo amagambo yo mu Ijambo ryayo.

6, 7. (a) Yesu yakoresheje amagambo yo mu Byanditswe by’Igiheburayo mu rugero rungana iki kandi se kuki ibyo bifite agaciro cyane? (b) Uko Yesu yigishaga bitandukaniye he n’uko abanditsi bigishaga?

6 Iyo dusuzumye ibyo Yesu yavuze byose, dusanga yarasubiyemo amagambo yo mu bitabo birenga kimwe cya kabiri cy’Ibyanditswe by’Igiheburayo. Hari n’igihe yagiraga icyo ayavugaho, atayasubiyemo neza neza uko yavuzwe. Utabitekerejeho neza, wakumva bidatangaje. Ushobora kwibaza impamvu mu myaka itatu n’igice yamaze akora umurimo wo kwigisha no kubwiriza, atavuze amagambo yo mu bitabo byose byo mu Byanditswe by’Igiheburayo. Ariko mu by’ukuri ashobora kuba yarabikoze. Wibuke ko mu byo Yesu yakoze n’ibyo yavuze byose, handitswe bike cyane (Yohana 21:25). Mu by’ukuri, amagambo Yesu yavuze yanditswe muri Bibiliya wayasoma mu gihe cy’amasaha make gusa. Tekereza nawe! Kuvuga ibyerekeye Imana n’Ubwami bwayo mu gihe cy’amasaha make gusa, ariko ukavuga ku bitabo byo mu Byanditswe by’Igiheburayo birenze kimwe cya kabiri. Ikindi kandi, akenshi Yesu ntiyabaga afite imizingo. Igihe yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi kizwi cyane, yavuze imirongo myinshi yo mu Byanditswe by’Igiheburayo. Imwe yayivuze nk’uko yanditswe, naho indi agira icyo ayivugaho, kandi iyo mirongo yose yari yarayifashe mu mutwe.

7 Kuba Yesu yaragiye asubiramo kenshi Ijambo ry’Imana, bigaragaza ko yaryubahaga cyane. Abari bamuteze amatwi ‘batangariye uburyo yigishaga, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite imbaraga ziva ku Mana. Ntiyari ameze nk’abanditsi’ (Mariko 1:22). Iyo abanditsi bigishaga, bakundaga kuvuga ku mategeko atanditse, bagasubiramo amagambo y’abigisha bo mu gihe cya kera. Yesu ntiyigeze asubiramo amagambo nk’ayo ngo abe ari yo ashingiraho inyigisho ze. Ahubwo yabonaga ko Ijambo ry’Imana ari ryo rigomba kuyobora abantu. Yakundaga kuvuga ngo: “Handitswe ngo.” Iyo yabaga yigisha abigishwa be cyangwa akosora ibitekerezo bitari ukuri, yakundaga gukoresha ayo magambo cyangwa andi asa na yo.

8, 9. (a) Igihe Yesu yezaga urusengero, yagaragaje ate ko ayoborwa n’Ijambo ry’Imana? (b) Abayobozi b’amadini bagaragaje bate ko basuzuguraga cyane Ijambo ry’Imana?

8 Igihe Yesu yezaga urusengero rw’i Yerusalemu, yaravuze ati: “Handitswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,’ ariko mwebwe mwayihinduye aho abambuzi bihisha” (Matayo 21:12, 13; Yesaya 56:7; Yeremiya 7:11). Ku munsi wari wabanjirije uwo, yari yahakoreye ibitangaza byinshi. Abana bato b’abahungu baratangaye cyane maze batangira kumusingiza. Icyakora, abayobozi b’amadini bo bararakaye maze babaza Yesu niba yarumvaga ibyo abo bana bavugaga. Na we yarabashubije ati: “Ndabyumva! Ese ntimwigeze musoma ibi ngo: ‘watumye abana bato n’abonka bagusingiza’” (Matayo 21:16; Zaburi 8:2)? Yesu yifuzaga ko abo bantu bamenya ko ibyo abo bana b’abahungu bakoraga byari byarahanuwe mu Ijambo ry’Imana. Ubwo rero bagombaga kubikora.

9 Nyuma yaho abo bayobozi b’amadini bahuriye hamwe basanga Yesu, baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu” (Matayo 21:23)? Yesu yari yaragaragaje neza aho ubushobozi bwe buturuka. Nta kintu yigeze ahimba cyangwa ngo azane inyigisho nshya. Ahubwo we yakurikizaga ibyo Ijambo ry’Imana ryahumetswe rivuga. Ubwo rero, mu by’ukuri abo batambyi n’abanditsi bagaragaje ko basuzuguraga Yehova n’Ijambo rye. Byari bikwiriye rwose ko Yesu abagaya maze akagaragaza intego mbi bari bafite.—Matayo 21:23-46.

10. Twakwigana Yesu dute mu gihe dukoresha Ijambo ry’Imana, kandi se ni ibihe bikoresho dufite bitari bihari mu gihe cya Yesu?

10 Kimwe na Yesu, muri iki gihe Abakristo b’ukuri bakoresha cyane Ijambo ry’Imana mu murimo wo kubwiriza. Ku isi hose, birazwi ko Abahamya ba Yehova bagira umwete wo kwigisha abandi Bibiliya. Ibitabo byacu bisubiramo kenshi amagambo yo muri Bibiliya cyangwa bikayavugaho mu bundi buryo. Natwe iyo tubwiriza ni uko tubigenza. Dukora uko dushoboye tugakoresha Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Iyo umuntu yemeye ko tumusomera muri Bibiliya, tukayimusobanurira kandi tukamwereka akamaro kayo, biradushimisha cyane. Yesu yari afite ubwenge butunganye, ariko twe ntidutunganye. Icyakora dufite ibikoresho byinshi bitari bihari mu gihe cye. Dufite Bibiliya yuzuye iboneka mu ndimi nyinshi kandi zikomeza kwiyongera. Nanone dufite imfashanyigisho nyinshi za Bibiliya zidufasha kubona umurongo uwo ari wo wose dushaka. Ubwo rero, nimureke twiyemeze gukomeza gukoresha Bibiliya kandi dusabe abantu kuyisoma igihe cyose tubonye uburyo.

Yavuganiraga Ijambo ry’Imana

11. Kuki byabaye ngombwa ko Yesu avuganira Ijambo ry’Imana kenshi?

11 Yesu yabonye ko Satani n’abakozi be bakoreshaga nabi Ijambo ry’Imana. Ariko ibyo ntibyigeze bimutangaza. Yabwiye Papa we mu isengesho ati: “Ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Nanone Yesu yari azi neza ko Satani, “umutegetsi w’iyi si,” ari “umunyabinyoma kandi akaba ari we ibinyoma biturukaho” (Yohana 8:44; 14:30). Igihe Yesu yarwanyaga ibishuko bya Satani, yasubiyemo amagambo yo muri Bibiliya inshuro eshatu. Satani na we yavuze umurongo umwe wo muri Zaburi, awuvuga uko utari kandi yabikoze abishaka. Yesu yamushubije avuganira Ijambo ry’Imana, kuko ryari rikoreshejwe nabi.—Matayo 4:6, 7.

12-14. (a) Abayobozi b’amadini bagaragaje bate ko basuzuguraga Amategeko ya Mose? (b) Yesu yavuganiye ate Ijambo ry’Imana?

12 Yesu yakundaga kuvuganira Ijambo ry’Imana mu gihe ryabaga rikoreshejwe nabi cyangwa risobanuwe mu buryo butari bwo. Abigisha bo mu madini yo mu gihe cye bakoreshaga Ijambo ry’Imana mu buryo butari bwo. Batekerezaga ko gukurikiza amwe mu Mategeko ya Mose no mu tuntu duto ari byo by’ingenzi, ariko ntibumve ko gukurikiza amahame ayo mategeko ashingiyeho ari byo bifite akamaro. Iyo babigenzaga batyo ntibabaga bafashije abantu gusenga Imana mu buryo bukwiriye. Ahubwo babaga bereka abantu ko bagomba kwita cyane ku kuntu abandi bababona, aho kwita ku bintu bifite agaciro, urugero nk’ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka (Matayo 23:23). Yesu yavuganiye Amategeko y’Imana ate?

13 Mu gihe Yesu yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi, iyo yabaga agiye gusubiramo itegeko riri mu Mategeko ya Mose, yabanzaga kuvuga ati: “Mwumvise ko byavuzwe ngo.” Agakomeza agira ati: “Ariko njye ndababwira ko,” hanyuma agasobanura ihame ry’ingenzi ryabaga rikubiye muri iryo tegeko. Ese yabaga arwanyije Amategeko? Oya, ahubwo yabaga ayavuganiye. Urugero, abantu bari bazi neza itegeko ryavugaga riti: “Ntukice.” Ariko Yesu yababwiye ko kwanga umuntu byari ukwica ihame riri muri iryo tegeko. Nanone kwifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’umuntu mutashyingiranywe byabaga ari ukwica ihame riri mu itegeko ry’Imana ribuzanya ubusambanyi.—Matayo 5:17, 18, 21, 22, 27-39.

14 Yesu yashoje Ikibwiriza cyo ku Musozi agira ati: “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘ujye ukunda mugenzi wawe wange umwanzi wawe.’ Icyakora njye ndababwiye nti: ‘mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza’” (Matayo 5:43, 44). None se itegeko ryo ‘kwanga umwanzi wawe’ ryabaga mu Ijambo ry’Imana? Oya, ahubwo icyo ni igitekerezo abayobozi b’amadini bihimbiye bakajya bacyigisha. Bateshaga agaciro Amategeko y’Imana atunganye bayongeramo ibitekerezo by’abantu. Yesu yavuganiye Ijambo ry’Imana adatinya kandi arwanya ibyo bitekerezo bibi by’abantu, bitari mu Ijambo ry’Imana.—Mariko 7:9-13.

15. Ni mu buhe buryo Yesu yavuganiraga Amategeko y’Imana mu gihe abantu babaga bagaragaje ko kuyakurikiza bigoye?

15 Nanone abakuru b’amadini batumaga Amategeko y’Imana amera nkaho kuyakurikiza bigoye. Igihe abigishwa ba Yesu banyuraga mu murima bagaca amahundo, hari Abafarisayo bavuze ko batubahirije Isabato. Yesu yakoresheje urugero rwo mu Byanditswe kugira ngo avuganire Ijambo ry’Imana kandi avuguruze icyo gitekerezo kitari cyo. Yavuze amagambo aboneka ahantu hamwe gusa muri Bibiliya, agaragaza ukuntu igihe Dawidi n’abagaragu be bari bashonje, bariye imigati yabaga igenewe Imana kandi batarakoraga umurimo wera wo mu rusengero. Yesu yagaragaje ko abo Bafarisayo bari batarasobanukirwa icyo imbabazi n’impuhwe za Yehova bisobanura.—Mariko 2:23-27.

16. Ni gute abayobozi b’amadini bari barahinduye itegeko rya Mose rirebana no gutana, kandi se Yesu yabikozeho iki?

16 Nanone abo bayobozi b’amadini bashatse uburyo bwo kutubahiriza Amategeko y’Imana, kugira ngo bayateshe agaciro. Urugero, Amategeko yemereraga umugabo gutana n’umugore we iyo yamubonagaho “ikintu kidakwiriye.” Uko bigaragara, icyo cyabaga ari ikintu gikomeye cyashoboraga gusebya urugo rwe (Gutegeka kwa Kabiri 24:1). Icyakora mu gihe cya Yesu, abayobozi b’amadini bari barabigize urwitwazo rwo kwemerera umugabo gutana n’umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose, niyo yaba ari ugushiririza ibiryo. a Yesu yagaragaje ko basobanuraga nabi ibyo Amategeko ya Mose yavugaga. Hanyuma yongeye gusubizaho ihame rya mbere Yehova yashyizeho rireba abashakanye, rivuga ko umugabo agomba kugira umugore umwe, ubusambanyi bukaba ari bwo bwonyine bushobora gutuma batana.—Matayo 19:3-12.

17. Muri iki gihe, Abakristo bigana Yesu bate mu birebana no kuvuganira Ijambo ry’Imana?

17 Muri iki gihe abigishwa ba Kristo na bo bumva ko bagomba kuvuganira Bibiliya mu gihe hari uyivuze uko itari. Iyo abayobozi b’amadini bavuze ko amahame yo mu Ijambo ry’Imana arebana n’imyifatire myiza atagihuje n’igihe, mu by’ukuri baba barishebeje. Nanone iyo amadini yigisha ibinyoma akabyita inyigisho za Bibiliya aba ayishebeje. Dufite inshingano nziza cyane yo kuvuganira Ijambo ry’Imana ryera kandi ry’ukuri, urugero wenda tukagaragaza ko Imana atari Ubutatu (Gutegeka kwa Kabiri 4:39). Ariko kandi, ibyo tubikorana ubushishozi, twicishije bugufi kandi twubaha cyane.—1 Petero 3:15.

Yasobanuraga Ijambo ry’Imana

18, 19. Ni izihe ngero zigaragaza ko Yesu yasobanuraga neza Ijambo ry’Imana?

18 Igihe Ibyanditswe by’Igiheburayo byandikwaga, Yesu yari mu ijuru. Igihe yazaga ku isi akabona uburyo bwo gusobanura Ijambo ry’Imana, agomba kuba yarishimye. Urugero, tekereza umunsi utazibagirana igihe yari amaze kuzuka, agahura n’abigishwa be babiri mu muhanda ujya mu mudugudu wa Emawusi. Bamubwiye ko bari bababajwe n’urupfu rw’Umuyobozi wabo bakundaga kandi ko batari bazi icyo bakora. Ariko bari bataramumenya. Yesu yakoze iki? ‘Yatangiriye kuri Mose n’abandi bahanuzi bose abasobanurira ibintu byose byamuvuzweho mu Byanditswe byose.’ Bumvise bameze bate? Nyuma yaho barabwiranye bati: “Ese imitima yacu ntiyari yuzuye ibyishimo, igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?”—Luka 24:15-32.

19 Nanone kuri uwo munsi, Yesu yahuye n’intumwa ze n’abandi bantu. Yakoze iki? ‘Yabafashije gusobanukirwa neza Ibyanditswe’ (Luka 24:45). Birumvikana ko icyo gihe gishimishije cyabibukije ibindi bihe byinshi Yesu yabasobanuriye Ibyanditswe, bo n’abandi bose babaga biteguye kumutega amatwi. Inshuro nyinshi yajyaga abasobanurira neza imirongo babaga bamenyereye ku buryo byabatangazaga. Ibyo byatumaga bamenya inyigisho nshya kandi bakarushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.

20, 21. Yesu yasobanuye ate amagambo Yehova yari yarabwiriye Mose ku gihuru cyakaga umuriro?

20 Umunsi umwe Yesu yarimo avugana n’Abasadukayo. Abasadukayo bari bamwe mu bayobozi b’idini ry’Abayahudi batemeraga umuzuko. Yesu yarababwiye ati: “None se ku birebana n’umuzuko w’abapfuye, ntimwasomye ibyo Imana yababwiye iti: ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’? Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima” (Matayo 22:31, 32). Uwo wari umurongo w’ibyanditswe Abasadukayo bari basanzwe bazi neza, wanditswe n’umuntu bubahaga cyane, ari we Mose. Ibisobanuro Yesu yatanze byari bifite imbaraga rwose. Kubera iki?

21 Yehova yari yarabwiye Mose ayo magambo igihe yari ku gihuru cyakaga umuriro, mu mwaka wa 1514 Mbere ya Yesu (Kuva 3:2, 6). Icyo gihe Aburahamu yari amaze imyaka 329 apfuye, Isaka amaze imyaka 224, naho Yakobo amaze imyaka 197 apfuye. Nyamara Yehova yari akivuga ati: “Ndi” Imana yabo. Abo Basadukayo bari bazi ko Yehova atandukanye n’imana z’abapagani z’abapfuye, zitegeka ahantu abantu batekereza ko iyo bapfuye bajya. Yehova ni Imana ‘y’abazima,’ nk’uko Yesu yabivuze. None se ibyo bisobanura iki? Yesu yatanze umwanzuro ufite imbaraga agira ati: ‘Kuri yo bose ni bazima’ (Luka 20:38). Yehova abona ko abantu bari incuti ze bapfuye, ari bazima. Kandi kuko afite ubwenge bwinshi cyane butunganye, ntashobora kubibagirwa. Isezerano Yehova yatanze ryo kuzura abapfuye ntirishidikanywaho ku buryo ari nkaho bakiri bazima (Abaroma 4:16, 17). Ese ibyo bisobanuro byo mu Ijambo ry’Imana ntibyumvikanaga neza? Ntibitangaje rero kuba ‘abantu baratangaye cyane.’—Matayo 22:33.

22, 23. (a) Twakwigana Yesu dute mu gihe dusobanura Ijambo ry’Imana? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?

22 Muri iki gihe Abakristo bashimishwa no kuba bashobora gusobanura Ijambo ry’Imana nk’uko Yesu yabigenzaga. Ni iby’ukuri ko tudafite ubwenge butunganye. Ariko inshuro nyinshi tubwira abandi umurongo w’Ibyanditswe basanzwe bazi, hanyuma tukabasobanurira amahame awurimo batari barigeze batekerezaho. Urugero, bashobora kuba barasubiyemo kenshi amagambo agira ati: “Izina ryawe ryubahwe,” “Ubwami bwawe buze,” ariko bakaba batazi izina ry’Imana cyangwa icyo Ubwami bwayo ari cyo (Matayo 6:9, 10, Bibiliya Yera). Iyo umuntu yemeye kudutega amatwi, tuba tubonye uburyo bwo kumuha ibisobanuro byoroshye kandi byumvikana neza by’izo nyigisho zo muri Bibiliya.

23 Gukoresha amagambo yo mu Ijambo ry’Imana, kurivuganira no kurisobanura, ni bwo buryo bw’ingenzi bwo kwigana ukuntu Yesu yigishaga abandi ukuri. Mu gice gikurikira tuzasuzuma bumwe mu buryo Yesu yakoreshaga, kugira ngo agere ku mutima abo yagezagaho ukuri kwa Bibiliya.

a Umuhanga mu by’amateka wo mu kinyejana cya mbere witwaga Josèphe, na we akaba yari Umufarisayo watanye n’umugore we, yavuze ko gutana byari byemewe “bitewe n’impamvu iyo ari yo yose (kandi uretse na we hari n’abandi bagabo benshi babibonaga batyo).”