Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA CUMI NA KANE

“Abantu benshi baramusanga”

“Abantu benshi baramusanga”

“Nimureke abana bato baze aho ndi”

1-3. Ni iki cyabaye igihe ababyeyi bazaniraga Yesu abana babo, kandi se ibyo bigaragaza ko Yesu yari muntu ki?

 YESU yari azi ko yari hafi gupfa. Yari asigaranye ibyumweru bike gusa, kandi yari agifite byinshi agomba gukora. Yarimo abwiriza ari kumwe n’intumwa ze mu karere ka Pereya, gaherereye mu burasirazuba bw’Uruzi rwa Yorodani. Bagendaga babwiriza bagana mu majyepfo i Yerusalemu, aho Yesu yari bwizihirize Pasika bwa nyuma.

2 Yesu amaze kujya impaka zikomeye n’abayobozi b’amadini, habaye akavuyo. Abantu bazanye abana babo kugira ngo bamurebe. Uko bigaragara, abo bana bari bafite imyaka itandukanye, kuko ijambo Mariko yakoresheje abavugaho rimeze nk’iryo yari yarakoresheje avuga iby’umwana w’imyaka 12. Luka we yakoresheje ijambo rishobora gusobanurwa ngo: “Abana bato” (Luka 18:15; Mariko 5:41, 42; 10:13). Birumvikana ko aho abana baba bari hose, akenshi haba hari urusaku n’akavuyo. Abigishwa ba Yesu bagerageje kubuza ababyeyi kumuzanira abana babo, wenda bumva ko yari ahuze cyane, ku buryo atashoboraga kubitaho. Yesu yakoze iki?

3 Yesu abibonye, yararakaye. None se yaba yararakariye abo bana cyangwa ababyeyi babo? Oya, ahubwo yarakariye abigishwa be. Yarababwiye ati: “Nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko Ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo. Ndababwira ukuri ko umuntu wese utemera Ubwami bw’Imana nk’umwana muto, atazabwinjiramo rwose.” Hanyuma Yesu ‘yateruye’ abo bana abaha umugisha (Mariko 10:13-16). Hari umuhinduzi wavuze ko imvugo Mariko yakoresheje muri uwo murongo igaragaza ko Yesu yabahobeye afite ibyishimo. Biragaragara ko Yesu yakundaga abana cyane. Ibi hari ikindi kintu bitwereka kuri Yesu. Bitwereka ko abantu bamwisanzuragaho.

4, 5. (a) Ni iki kigaragaza ko Yesu yari umuntu abandi bisanzuraho? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

4 Iyo Yesu aza kuba ari umuntu utinyitse, udashyikirana cyangwa wishyira hejuru, abo bana ntibari kumusanga. Ndetse n’ababyeyi babo ntibari kumwisanzuraho. Sa n’ureba abo babyeyi baseka, igihe babonaga uwo mugabo w’umugwaneza aterura abana babo kandi akabaha umugisha. Bagomba kuba barishimye cyane bitewe n’uko ibyo Yesu yabakoreye abitaho, byagaragazaga ko Imana ibona ko abana bafite agaciro kenshi. Mu by’ukuri, nubwo Yesu yari afite inshingano zikomeye, yakomeje kuba umuntu abandi bisanzuraho.

5 Ni ba nde bandi babonaga ko Yesu ari umuntu wisanzurwaho? Ni iki cyatumaga abantu bamwisanzuraho? Twamwigana dute? Reka tubirebe.

Ni ba nde babonaga ko Yesu yari umuntu wisanzurwaho?

6-8. Akenshi Yesu yasabanaga na ba nde, kandi se imyifatire ye yari itandukaniye he n’iy’abayobozi b’amadini?

6 Iyo usoma inkuru zo mu Mavanjiri, utangazwa n’ukuntu abantu benshi batatinyaga kwegera Yesu. Urugero, Bibiliya ivuga ko akenshi yabaga ari kumwe n’“abantu benshi.” Inavuga ko ‘abantu benshi bamukurikiye baturutse i Galilaya’ kandi ko ‘abantu benshi bateraniye aho yari ari.’ Nanone hari aho ivuga ngo: “Abantu benshi baramusanga,” ahandi ikavuga ngo: “Hari abantu benshi cyane bari bari kumwe na Yesu bagendana” (Matayo 4:25; 13:2; 15:30; Luka 14:25). Ibyo bigaragaza ko inshuro nyinshi Yesu yabaga ari kumwe n’abantu benshi.

7 Muri rusange, abo bantu bari abantu basanzwe abayobozi b’amadini basuzuguraga, bakabita injiji. Abafarisayo n’abatambyi bavugaga ku mugaragaro bati: ‘Aba bantu ntibazi Amategeko kandi Imana ntibemera’ (Yohana 7:49). Nyuma yaho, hari inyandiko za ba rabi zemeje ko Abafarisayo n’abatambyi basuzuguraga abantu. Abayobozi b’amadini benshi banenaga abo bantu, bakanga gusangira na bo, kugira ikintu bagura na bo cyangwa kwifatanya na bo. Ndetse bamwe bemezaga ko abo bantu batari kuzigera bazuka kuko batari bazi imigenzo abayobozi b’amadini bigishaga. Abenshi muri abo bantu boroheje batinyaga abo bayobozi b’amadini, ntibabegere ngo babasabe ubufasha n’inama. Ariko Yesu we yari atandukanye na bo.

8 Yesu yasabanaga n’abantu boroheje. Yasangiraga na bo, akabakiza indwara, akabigisha kandi agatuma bagira ibyiringiro. Birumvikana ko Yesu yari azi ko abenshi bari kwanga gukorera Yehova (Matayo 7:13, 14). Icyakora, yagiriraga icyizere buri muntu ku giti cye, kandi abenshi akabona ko bafite ubushobozi bwo gukora ibikwiriye. Rwose, yari atandukanye cyane n’abo batambyi n’Abafarisayo batakundaga abantu. Ariko kandi, biratangaje kubona abatambyi n’Abafarisayo na bo barasangaga Yesu, kandi hari benshi bahindutse, baba abigishwa be (Ibyakozwe 6:7; 15:5). Bamwe mu bakire n’abakomeye, na bo babonaga ko Yesu yisanzurwagaho.—Mariko 10:17, 22.

 9. Kuki abagore babonaga ko Yesu yisanzurwaho?

9 Abagore ntibatinyaga kwegera Yesu. Nta gushidikanya ko bumvaga barateshejwe agaciro n’abayobozi b’amadini babasuzuguraga. Abenshi mu bigisha b’amadini bangaga ko abagore bigishwa. Mu by’ukuri, abagore ntibabaga bemerewe gutanga ubuhamya mu manza kuko ubuhamya batangaga butahabwaga agaciro. Ndetse n’abigisha b’amadini basengaga bashimira Imana ko itabagize abagore. Icyakora, abagore babonaga ko Yesu we atabasuzuguraga. Hari benshi bamusangaga kugira ngo abigishe. Urugero, Bibiliya ivuga ko Mariya mushiki wa Lazaro yari yicaye hafi y’ibirenge bya Yesu, ateze amatwi yitonze amagambo ye, mu gihe mukuru we Marita yari ahuze cyane, ahangayikishijwe no gutegura amafunguro. Yesu yashimiye Mariya kuba yarashyize ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere.—Luka 10:39-42.

10. Uko Yesu yafataga abarwayi bitandukaniye he n’uko abayobozi b’amadini babafataga?

10 Abarwayi na bo basangaga Yesu, nubwo akenshi abayobozi b’amadini babahaga akato. Amategeko ya Mose yateganyaga ko ababaga barwaye ibibembe bahabwa akato kugira ngo batanduza abandi. Ariko ibyo ntibyari gutuma abantu batabagirira impuhwe (Abalewi, igice cya 13). Amategeko ya ba rabi yaje no kujya avuga ko ababembe bari bateye iseseme nk’umwanda wo mu musarani. Abayobozi b’amadini bajyaga banabatera amabuye kugira ngo batabegera. Ubwo rero biragoye kwiyumvisha ko abantu bafatwaga batyo bari kugira ubutwari bwo kwegera umwigisha uwo ari we wese. Nyamara ababembe begereye Yesu. Hari umubembe wavuze amagambo azwi cyane agaragaza ukwizera agira ati: “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza” (Luka 5:12). Mu gice gikurikira tuzasuzuma uko Yesu yabyitwayemo. Ariko aho tugeze aha, twavuga ko ibyo tumaze kubona bigaragaza neza ko Yesu yari umuntu wisanzurwaho.

11. Ni uruhe rugero rugaragaza ko abantu babaga bababajwe n’ibyaha begeraga Yesu nta cyo bikanga, kandi se ibyo bitwigisha iki?

11 Abantu bumvaga baremerewe n’ibyaha begeraga Yesu nta cyo bikanga. Urugero, tekereza igihe Yesu yatumirwaga mu rugo rw’Umufarisayo agasangira na we ibyokurya. Umugore wari uzwiho ko ari umunyabyaha yaraje apfukama hafi y’ibirenge bya Yesu, ararira cyane kubera ibyaha bye. Amarira ye yayogesheje ibirenge bya Yesu, hanyuma abihanaguza umusatsi we. Uwo Mufarisayo wari watumiye Yesu yanze kwegera uwo mugore kandi anenga Yesu cyane kuko yari yemeye ko amwegera. Ariko Yesu we yashimiye uwo mugore mu bugwaneza kuba yarihannye abikuye ku mutima kandi amwizeza ko Yehova yamubabariye (Luka 7:36-50). Ubu ni bwo abantu bababajwe cyane n’ibyaha bakoze kuruta ikindi gihe cyose. Bakeneye kwegera badatinya abashobora kubafasha kongera kugirana ubucuti n’Imana. Ni iki cyatumaga Yesu aba umuntu wisanzurwaho cyane?

Ni iki cyatumaga Yesu aba umuntu wisanzurwaho?

12. Kuki bidatangaje kuba Yesu yari umuntu abandi bisanzuragaho?

12 Wibuke ko Yesu yiganaga mu buryo butunganye Papa we wo mu ijuru yakundaga cyane (Yohana 14:9). Bibiliya itwibutsa ko Yehova ‘atari kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:27). Yehova, we “wumva amasengesho,” buri gihe aba ari hafi y’abagaragu be b’indahemuka hamwe n’abandi bose bamushaka nta buryarya kugira ngo bamukorere (Zaburi 65:2). Tekereza ukuntu Yehova akomeye cyane kuruta abandi bose haba mu ijuru no mu isi, ariko akaba ari we wisanzurwaho kuruta abandi bose! Yesu na we akunda abantu, nk’uko na Papa we abakunda. Mu bice bikurikiraho, tuzasuzuma urukundo rukomeye Yesu afite. Icyakora icyatumaga abantu bisanzura cyane kuri Yesu, byaterwaga nuko babonaga ko abakunda. Reka turebe bumwe mu buryo Yesu yagaragarizaga abantu ko abakunda.

13. Ababyeyi bakwigana Yesu bate?

13 Abantu bahitaga bibonera ko Yesu yabaga abitayeho abikuye ku mutima. N’igihe yabaga ahanganye n’ibigeragezo ntibyamubuzaga kwita ku bandi. Nk’uko twabibonye, igihe ba babyeyi bazaniraga Yesu abana babo, yakomeje kuba umuntu abandi bisanzuraho nubwo yari afite ibintu byinshi agomba gukora n’inshingano ziremereye zimureba. Yasigiye ababyeyi urugero rwiza cyane. Kurerera abana muri iyi si ntibyoroshye. Ariko kandi, ni iby’ingenzi ko abana babona ko ababyeyi babo ari abantu bisanzurwaho. Niba uri umubyeyi, uzi ko hari igihe uba uhuze cyane ku buryo utabona uko wita ku mwana wawe nk’uko aba abyifuza. Ariko se, ushobora kumwizeza ko uzamushakira igihe cyo kumwitaho uburyo nibuboneka? Nukora ibyo wasezeranyije umwana wawe, uzaba umutoje umuco wo kwihangana. Nanone azamenya ko igihe cyose ashobora kukwegera akakubwira ikibazo icyo ari cyo cyose afite.

14-16. (a) Ni iki cyabaye kigatuma Yesu akora igitangaza cye cya mbere, kandi se kuki cyari ikintu kidasanzwe? (b) Igitangaza Yesu yakoreye i Kana cyagaragaje iki ku bihereranye n’uwo ari we kandi se ni irihe somo ababyeyi bavanamo?

14 Yesu yagaragarizaga abantu ko yahaga agaciro ibyabaga bibahangayikishije. Urugero, tekereza igitangaza cya mbere yakoze. Yari yatashye ubukwe mu mujyi w’i Galilaya witwaga Kana. Havutse ikibazo cyari kibahangayikishije. Divayi yari yabashiranye. Mariya mama wa Yesu, yabwiye umuhungu we ikibazo bari bafite. None se Yesu yakoze iki? Yabwiye abatangaga inzoga ngo buzuze ibibindi bitandatu amazi. Igihe badahagaho bagashyira uwari uhagarariye ubukwe, yumvise ari divayi nziza cyane. Ese twavuga ko ari ubumaji yari akoze? Oya, ‘ayo mazi yari yahinduwe divayi’ (Yohana 2:1-11). Kuva kera, abantu bifuzaga gufata ikintu bakagihinduramo ikindi. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, abahanga mu bya shimi bagerageje gufata ubwoko bw’icyuma bita icyuma cy’isasu ngo bagihinduremo zahabu. Nubwo icyo cyuma na zahabu bisa mu buryo butangaje, ntibigeze babigeraho. a None se amazi na divayi hari aho bihuriye? Ubundi amazi agizwe n’ibintu bike. Agizwe n’ibintu bibiri by’ingenzi. Ariko divayi yo, igizwe n’ibintu bigera hafi ku gihumbi, ibyinshi muri byo bikaba ari ibintu bihambaye. Kuki Yesu yakoze icyo gitangaza ari mu bukwe? Kuki byari ngombwa cyane ko babona divayi?

15 Umukwe n’umugeni babonaga ko ari ikibazo gikomeye. Mu karere ka kera ko mu Burasirazuba bwo Hagati, umuco wo kwakira abashyitsi wahabwaga agaciro cyane. Iyo divayi yashiraga mu bukwe byasebyaga umukwe n’umugeni, kuko abantu babasekaga kandi ntibigeraga babyibagirwa. Icyo kibazo cyari kibahangayikishije kandi na Yesu cyari kimuhangayikishije. Ni yo mpamvu yagize icyo akora. Ibyo bigaragaza neza impamvu abantu bamwisanzuragaho bakamubwira ibibahangayikishije.

Jya wereka umwana wawe ko wisanzurwaho kandi ko umwitaho by’ukuri

16 Aho nanone ababyeyi bashobora kuhavana isomo ry’ingirakamaro. Byagenda bite umwana wawe akwegereye, afite ikibazo kimuhangayikishije? Ushobora kugwa mu mutego wo kumva ko ikibazo cye kidakomeye. Ndetse ushobora no kubihindura urwenya. Iyo urebye ibibazo biguhangayikishije ukabigereranya n’iby’umwana, ushobora rwose kumva ko ibye nta cyo bivuze. Icyakora ujye wibuka ko umwana we biba bitamworoheye. None se niba icyo kibazo gihangayikishije umuntu ukunda cyane, wowe nticyagombye kuguhangayikisha? Niwereka umwana wawe ko wita ku bimuhangayikishije, bizatuma uba umubyeyi wisanzurwaho.

17. Yesu yagaragaje ate umuco wo kwitonda, kandi se kuki kugaragaza uwo muco bisaba ubutwari?

17 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 3, Yesu yari umuntu witonda kandi wicisha bugufi (Matayo 11:29). Kwitonda ni umuco uhebuje ugaragaza ko umuntu yicisha bugufi mu mutima. Ni imwe mu mbuto z’umwuka wera kandi ufitanye isano n’ubwenge buturuka ku Mana (Abagalatiya 5:22, 23; Yakobo 3:13). Ndetse n’igihe abantu biyenzaga kuri Yesu bikabije, yakomezaga kwifata. Ariko ubwo bwitonzi yagiraga ntibugaragaza ko atagiraga ubutwari. Hari umuhanga wavuze kuri uwo muco agira ati: “Abantu ntibumva ko umuntu witonda aba ari umuntu ukomeye nk’icyuma.” Ikindi kandi, akenshi bidusaba ubutwari kugira ngo dutegeke uburakari, kandi tugire ubwitonzi mu byo tugirira abandi. Kubera ko Yehova adufasha mu gihe dukora uko dushoboye ngo twitoze umuco wo kwitonda, dushobora kwigana Yesu tukawugaragaza kandi ibyo bizatuma turushaho kuba abantu bisanzurwaho.

18. Ni uruhe rugero rugaragaza ko Yesu yashyiraga mu gaciro, kandi se kuki wumva ko uwo muco utuma umuntu yisanzurwaho?

18 Yesu yashyiraga mu gaciro. Igihe Yesu yari i Tiro, hari umugore waje kumureba kubera ko umukobwa we yari ‘yaratewe n’abadayimoni amerewe nabi cyane.’ Yesu yagaragaje ko atari yiteguye gukora icyo yari amusabye mu buryo butatu butandukanye. Ubwa mbere, nta cyo yamushubije. Ubwa kabiri, yamubwiye impamvu atashakaga gukora icyo yamusabaga. Ubwa gatatu, yamuhaye urugero rubyumvikanisha neza. Ariko se ibyo byagaragazaga ko atita ku bandi cyangwa ko atajya avuguruzwa? Ese yaba yarashakaga kumvikanisha ko uwo mugore yikozeho, igihe yatinyukaga kuvuguruza amagambo y’umuntu ukomeye nka Yesu? Oya, uko bigaragara uwo mugore yumvaga afite icyizere. Ntiyamusabye ubufasha rimwe gusa, ahubwo yakomeje kumuhendahenda nubwo byagaragaraga ko adashaka kumufasha. Yesu yabonye ukwizera kudasanzwe kwatumye akomeza kubimusaba, maze akiza umukobwa we (Matayo 15:22-28). Biragaragara ko Yesu yashyiraga mu gaciro, agatega abandi amatwi kandi akemera kugira ibyo ahindura mu gihe byabaga ari ngombwa. Nta gushidikanya ko ibyo byatumaga abantu bamwisanzuraho.

Ese uri umuntu wisanzurwaho?

19. Ni iki cyadufasha kumenya niba turi abantu bisanzurwaho?

19 Abantu bakunda kwibwira ko bisanzurwaho. Urugero, abantu bari mu myanya y’ubuyobozi bakunda kuvuga ko ushobora kubasanga igihe cyose ubishakiye, ukababwira icyo wifuza. Icyakora Bibiliya igira iti: “Abantu benshi bagenda bavuga ko bafite urukundo rwinshi, ariko umuntu wizerwa kumubona biragoye” (Imigani 20:6). Kuvuga ko turi abantu bisanzurwaho biroroshye. Ariko se mu by’ukuri twigana ubwo buryo Yesu yagaragazagamo urukundo? Igisubizo cy’icyo kibazo ntigishingiye ku kuntu twe twibona, ahubwo gishingiye ku kuntu abandi batubona. Pawulo yaravuze ati: “Mujye mureka abantu bose babone ko mushyira mu gaciro” (Abafilipi 4:5). Byaba byiza buri wese yibajije ati: “Abandi bambona bate? Ni iki bamvugaho?”

Abasaza bakora uko bashoboye bakaba abantu bisanzurwaho

20. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko abasaza b’itorero baba abantu bisanzurwaho? (b) Kuki twagombye gushyira mu gaciro ku birebana n’ibyo twitega ku basaza mu itorero?

20 Abasaza b’itorero by’umwihariko bakora uko bashoboye bakaba abantu bisanzurwaho. Bifuza gukurikiza ibyanditswe muri Yesaya 32:1, 2 hagira ati: “Buri wese azaba nk’aho kwihisha umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu, amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi, amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyumagaye.” Kugira ngo umusaza ashobore kurinda intama atyo kandi atange ihumure n’ibyiringiro, bisaba ko aba umuntu wisanzurwaho. Mu by’ukuri, ibyo si ko buri gihe biba byoroshye, kubera ko abasaza baba bafite inshingano nyinshi baba bagomba gusohoza muri ibi bihe bigoye. Nubwo bimeze bityo ariko, bakora uko bashoboye ntibabe abantu basa naho bahuze cyane ku buryo batabona igihe cyo kwita ku byo umukumbi wa Yehova ukeneye (1 Petero 5:2). Abandi bagize itorero na bo bagerageza gushyira mu gaciro ku byo baba biteze kuri abo bagabo bizerwa, bakagaragaza umuco wo kwicisha bugufi n’ubufatanye.—Abaheburayo 13:17.

21. Ababyeyi bakora iki kugira ngo abana babo babisanzureho kandi se ni iki tuziga mu gice gikurikira?

21 Ababyeyi bakora uko bashoboye kugira ngo abana babo bababone igihe babakeneye. Icyo ni ikintu bakwiye guha agaciro. Bifuza ko abana babo bamenya ko kubwira papa cyangwa mama ibibari ku mutima, ari byo bituma bagira umutekano. Ubwo rero, ababyeyi b’Abakristo bagomba kugira umuco wo kwitonda cyane kandi bakaba abantu bashyira mu gaciro, ntibakabye kurakara mu gihe umwana ababwiye ko yakoze ikosa cyangwa igihe agaragaje ko afite imyumvire idakwiriye. Ababyeyi bakomeza kurera abana babo bihanganye, bagakora uko bashoboye bagashyikirana na bo. Mu by’ukuri twese twihatira kuba abantu bisanzurwaho nk’uko Yesu yari ameze. Mu gice gikurikira, tuzasuzuma uko Yesu yagiriraga abantu impuhwe abikuye ku mutima, uwo ukaba ari umuco w’ingenzi watumaga aba umuntu wisanzurwaho.

a Hari abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe bagerageje guhindura icyuma cy’isasu mo zahabu. Icyakora kugira ngo babigereho babonye ko byabasaba imbaraga nyinshi kandi bikaba bihenze cyane.