Uko wakwirinda guhangayika bikabije
Guhangayika bishobora kugutera uburwayi cyangwa bigatuma wiheba. Bishobora no kugutera ibindi bibazo bikomeye kuruta icyari kiguhangayikishije.
Inama zagufasha kudahangayika bikabije
Jya wirinda kureba cyangwa kumva amakuru avuga ibintu bibi. Ntukeneye kumenya buri kantu kose ku birimo biba. Guhora wumva cyangwa ureba amakuru mabi nta kindi byakumarira, uretse kugutera ubwoba no kuguca intege.
Inama ya Bibiliya: “Umutima wihebye wumisha amagufwa.”—Imigani 17:22.
“Ushobora gutwarwa mu buryo bworoshye no kumenya amakuru mashya kandi ateye ubwoba, ariko ibyo si byiza. Iyo nirinze kureba amakuru bituma ntahangayika cyane.”—John.
Bitekerezeho: Ese buri gihe uba wumva ushaka kumenya amakuru mashya?
Jya ugira gahunda. Gerageza kugira isaha idahindagurika yo kurya, kuryama, kubyuka no gukora imirimo yo mu rugo. Kugira gahunda bizatuma ukomeza kugira ubuzima busanzwe, bityo bikurinde guhangayika cyane.
Inama ya Bibiliya: “Imigambi y’umunyamwete izana inyungu.”—Imigani 21:5.
“Igihe COVID-19 yatangiraga, naretse gukurikiza gahunda nagiraga, ntangira kujya mara igihe kinini mu myidagaduro. Kubera ko nifuzaga gukoresha neza igihe, nashyizeho gahunda nzajya nkoreraho imirimo ya buri munsi.”—Joseph.
Bitekerezeho: Ese ufite gahunda ihoraho y’ibyo ugomba gukora, ku buryo umunsi urangira hari icyo wakoze?
Jya wibanda ku byiza. Gukomeza gutekereza ku bitagenze neza no ku bintu bibi bishobora kubaho, bituma urushaho guhangayika. Ahubwo jya utekereza ku bintu bibiri cyangwa bitatu wishimira mu buzima.
Inama ya Bibiliya: “Mujye muba abantu bashimira.”—Abakolosayi 3:15.
“Gusoma Bibiliya bindinda gutekereza ibintu bibi kandi bikamfasha kwibanda ku byiza. Ibyo ntibiba byoroshye ariko nabonye bimfasha.”—Lisa.
Bitekerezeho: Ese ukunda gutekereza ku bintu bibi byakubayeho maze ukibagirwa ibyiza?
Jya wita ku bandi. Iyo umuntu ahangayitse, akenshi aba yumva yakwitarura abandi. Ubwo rero aho guheranwa n’ibibazo ufite, jya ushaka uko wafasha abandi.
Inama ya Bibiliya: “Mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”— Abafilipi 2:4.
“Iyo mfashije abandi biranshimisha cyane. Mba mbakoreye ibintu bituma bishima, bityo nange nkumva merewe neza. Iyo mpugiye mu kwita ku bandi bindinda guhangayika cyane.”—Maria.
Bitekerezeho: Mu bantu uzi ni bande bakeneye gufashwa, wabafasha ute?
Jya wiyitaho. Jya ukora siporo kandi uruhuke neza. Jya urya indyo yuzuye. Kwita ku buzima bwawe bituma urangwa n’ikizere bityo bikakurinda guhangayika cyane.
Inama ya Bibiliya: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 Timoteyo 4:8.
“Nge n’umuhungu wange ntidushobora kujya gukorera siporo hanze. Ubwo rero twashatse siporo tuzajya dukorera mu nzu. Ibyo byadufashije kugira ubuzima bwiza kandi turushaho kuba inshuti.”—Catherine.
Bitekerezeho: Ese wumva ukeneye guhindura imirire no gukora siporo kugira ngo urusheho kugira ubuzima bwiza?
Gukurikiza izo nama tumaze kubona bishobora gutuma udahangayika cyane. Ariko abantu benshi babonye ko amasezerano yo mu gihe kizaza Bibiliya itanga, abarinda guhangayika. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?”