Uko Bibiliya ibona ibirebana n’umutekano w’abagore
Abagore n’abakobwa babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bagiye bakorerwa ihohoterwa. Ese nawe byaba byarakubayeho? Menya impamvu Imana ibona ko umutekano wawe ari ikintu cy’ingenzi ndetse n’icyo izakora ku bikorwa by’ihohoterwa bikorerwa abagore.
“Nkiri umwana, buri munsi musaza wanjye yarankubitaga kandi akantuka. Maze gushaka mabukwe na we yarantukaga. We na databukwe bari barangize nk’umucakara. Nahoraga ndwana n’ibitekerezo byo gushaka kwiyahura.”—Madhu a wo mu Buhinde.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryemeje ko urugomo rukorerwa abagore rwogeye cyane hirya no hino ku isi. Ryanatangaje ko ugereranyije umugore 1 ku bagore 3 aba yarakorewe ibikorwa by’urugomo cyangwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Niba ibyo byarakubayeho, ushobora guhorana ubwoba bw’uko aho wajya hose wakorerwa urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa kubwirwa amagambo mabi. Kubera ko wakuze ufatwa nabi kandi ugahohoterwa bitewe n’uko wavutse uri umugore, ushobora kumva ko abantu hafi ya bose batekereza ko abagore nta cyo bamaze. Ariko se koko Imana yita ku bagore?
Imana ibona ite abagore?
Umurongo w’Ibyanditswe: “Imana irema. . . umugabo n’umugore.”—Intangiriro 1:27.
Icyo usobanura: Imana yaremye umugabo n’umugore. Ibona ko bombi bagomba kubahwa. Ikindi nanone yiteze ko umugabo “akunda umugore we nk’uko yikunda,” aho kumutegekesha igitugu, ngo amubwire amagambo mabi cyangwa ngo amukorere ibikorwa by’urugomo (Abefeso 5:33; Abakolosayi 3:19). Rwose, umutekano w’abagore ni ikintu cy’agaciro kenshi ku Mana.
“Nkiri umwana nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abantu bo mu muryango wacu. Igihe nari mfite imyaka 17, umukoresha wanjye yambwiye ko azanyirukana nintemera ko turyamana. Maze gukura, umugabo wanjye, ababyeyi banjye n’abaturanyi baransuzuguraga. Ariko nyuma yaho naje kumenya Yehova b Umuremyi wacu, menya ko yubaha abagore. Ibyo byanyemeje ko Imana inkunda kandi ko ibona ko mfite agaciro mu maso yayo.”—Maria wo muri Arijantine.
Ni iki cyagufasha gukira ibikomere watewe n’ihohoterwa?
Umurongo w’Ibyanditswe: ‘Habaho incuti igumana n’umuntu ikamurutira umuvandimwe.’—Imigani 18:24.
Icyo usobanura: Incuti nyakuri izagufasha. Niba ufite incuti nk’iyo, jya uyibwira uko wiyumva.
“Namaze imyaka 20, nta muntu ndabwira ko nafashwe ku ngufu. Ibyo byatumye nkura nta byishimo mfite, ngahora mpangayitse kandi nihebye. Ariko igihe nabonaga umuntu untega amatwi nkamubwira uko niyumva, numvise ntuye umutwaro uremereye.”—Elif wo muri Turukiya.
Umurongo w’Ibyanditswe: “Muyikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:7.
Icyo usobanura: Iyo usenze, rwose Imana irakumva (Zaburi 55:22; 65:2). Kubera ko ikwitaho, ishobora kugufasha ugasobanukirwa ko uri uw’agaciro kenshi.
“Kwiga ibihereranye na Yehova byamfashije gutangira gukira ibikomere byo mu mutima nari mfite. Ubu nsenga Imana nkayibwira ibintu byose. Ni nk’incuti yanjye izi neza uko niyumva.”—Ana wo muri Belize.
Ese Imana izakuraho ibikorwa bibi bikorerwa abagore?
Umurongo w’Ibyanditswe: “Yehova . . . uzarenganura imfubyi n’abababaye, kugira ngo hatagira umuntu uwo ari we wese ukomeza kubatera ubwoba.”—Zaburi 10:17, 18.
Icyo usobanura: Vuba aha Imana izakuraho akarengane kose, harimo ibikorwa by’ubugome n’urugomo bikorerwa abagore.
“Kumenya ko vuba aha Yehova azakuraho burundu ibikorwa bibi bikorerwa abagore n’abakobwa bakiri bato, byambereye nk’umuti. Ibyo byatumye ngira amahoro yo mu mutima.”—Roberta wo muri Megizike.
Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ibyiringiro Bibiliya itanga, impamvu twagombye kwizera amasezerano yayo n’ukuntu Abahamya ba Yehova bafasha abantu kwiga Bibiliya, ushobora kubwira umuntu waguhaye uru rupapuro ko wifuza ko yagusura.
a Amazina yarahinduwe.
b Yehova ni izina bwite ry’Imana. (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”