Igishushanyo cyo muri Egiputa ya kera kerekana ko inkuru yo muri Bibiliya ari ukuri
Mu mugi wa Karnak, hari igishushanyo cya metero umunani z’uburebure kiri hafi y’umuhanda ujya mu rusengero rw’imana y’Abanyegiputa yitwaga Amun. Abahanga bavuga ko icyo gishushanyo kigaragaza ukuntu Farawo Shishaki yatsinze ibihugu byo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Egiputa, harimo u Buyuda n’ubwami bwa Isirayeli bwo mu majyaruguru.
Icyo gishushanyo kigaragaza imana yitwa Amun ishyikiriza Shishaki cyangwa Sheshonk imfungwa ziboshye zirenga 150. a Buri mfungwa igereranya umwe mu migi yatsinzwe cyangwa ubwoko bwatsinzwe. Amazina y’iyo migi yanditswe kuri buri mfungwa. Amazina menshi n’ubu aracyasomeka kandi abakunda gusoma Bibiliya bashobora kumenya amwe muri yo. Muri ayo mazina harimo Beti-Sheyani, Gibeyoni, Megido na Shunemu.
Igitero Shishaki yagabye mu Buyuda kivugwa muri Bibiliya (1 Abami 14:25, 26). Bibiliya isobanura neza uko icyo gitero cyagenze. Igira iti: ‘Mu mwaka wa gatanu w’ingoma y’Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa yateye Yerusalemu. Yazanye amagare y’intambara igihumbi na magana abiri n’abagendera ku mafarashi ibihumbi mirongo itandatu. Yavanye muri Egiputa ingabo zitagira ingano, yigarurira imigi y’i Buyuda igoswe n’inkuta, amaherezo agera i Yerusalemu.’—2 Ngoma 12:2-4.
Igishushanyo cyo mu mugi wa Karnak si cyo cyonyine cyataburuwe mu mu matongo kigaragaza ko Shishaki yateye Isirayeli. Hari n’ibuye ryabonetse mu mugi wa Megido uvugwa muri Bibiliya, ririho izina “Sheshonk.”
Inkuru yo muri Bibiliya ivuga uko Shishaki yateye u Buyuda, igaragaza ko abanditsi ba Bibiliya bavuze ukuri. Banditse ukuntu igihugu cyagiye gitera ibindi bihugu kigatsinda ubundi kigatsindwa. Abandi banditsi ba kera bo ntibandikaga ukuri nk’uko.
a Izina “Shishaki” ryandikwa rityo muri Bibiliya hakurikijwe uko ryavugwaga mu Giheburayo.