KOMEZA KUBA MASO
Ese koko imikino ya olempike yatuma abantu bunga ubumwe?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
Byari biteganyijwe ko mu mpeshyi ya 2024, abantu bagera hafi kuri miriyari eshanu bazakurikirana imikino ya Olempike yagombaga kwitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu 206. Thomas Bach, Perezida wa Komite Mpuzamahanga y’Imikino ya Olempike yaravuze ati: “Twishimira ko iyi mikino izatuma abantu bo hirya no hino ku isi bunga ubumwe. Nimureke tuyikurikire, tuzirikana ko intego y’iyi mikino ari uguharanira ko abantu babana mu mahoro kandi bunze ubumwe nubwo bafite ibintu byinshi batandukaniyeho.”
Ese koko imikino ya olempike yageze kuri iyo ntego? Ese koko tuzagira amahoro kandi twunge ubumwe?
Ese koko iyo mikino yatuma abantu bunga ubumwe kandi bakabana mu mahoro?
Imikino ya olempike yo muri uyu mwaka yatumye abantu benshi batekereza ku bindi bintu birenze siporo. Iyo mikino yagaragayemo amacakubiri ashingiye kuri politike no ku rwego rw’imibereho. Nanone mu bibazo byavutse harimo ibijyanye n’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu, ku idini, ubusumbane no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubusanzwe imikino mpuzamahanga, urugero nk’imikino ya olempike ituma abantu bishima kandi bakidagadura. Icyakora, imikino y’uyu mwaka yo yabayemo ibinyuranye n’ibyo, kuko hagaragayemo ibikorwa n’imyitwarire y’abantu bidashobora gutuma habaho amahoro arambye.
Bibiliya yari yarahanuye ko imyitwarire y’abantu bo muri iki gihe yari gutuma abantu batunga ubumwe (2 Timoteyo 3:1-5). Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese hari icyo Bibiliya yari yaravuze ku myitwarire n’ibikorwa biranga abantu bo muri iki gihe?”
Isi irangwa n’amahoro nyakuri n’ubumwe
Bibiliya itanga icyizere cy’uko hazabaho amahoro nyakuri n’ubumwe ku isi hose. Idusezeranya ko abatuye isi bose bazunga ubumwe, mu gihe cy’ubutegetsi bwo mu ijuru ni ukuvuga igihe ‘Ubwami bw’Imana’ buzaba butegeka.—Luka 4:43; Matayo 6:10.
Yesu Kristo, we Mwami w’Ubwami bw’Imana azazana amahoro ku isi yose. Bibiliya igira iti:
“Abakiranutsi bazaba bamerewe neza, kandi amahoro azahoraho.”—Zaburi 72:7.
“Azakiza abakene batabaza . . . azabakiza urugomo no gukandamizwa.”—Zaburi 72:12, 14.
No muri iki gihe, inyigisho za Yesu zituma abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu bihugu 239 bunga ubumwe. Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi, bize kubana mu mahoro. Niba wifuza kumenya uko babigenje, soma ingingo yo mu Munara w’Umurinzi ifite umutwe uvuga ngo: “Hakorwa iki ngo abantu bareke kwangana?.”