Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibintu birindwi byagufasha gutegura amafunguro afite isuku n’intungamubiri

Ibintu birindwi byagufasha gutegura amafunguro afite isuku n’intungamubiri

 Kuki ukwiriye kwita ku byo urya?

 Ukeneye kurya kugira ngo ubeho. Iyo urya amafunguro afite intungamubiri kandi ateguye neza bituma ugira ubuzima bwiza. Kimwe n’uko ushobora gushyira amavuta mabi mu modoka ikagira ikibazo, ni na ko bishobora kukugendekera uramutse uriye ibyokurya bidafite isuku kandi bitarimo intungamubiri. Nubwo utahita ubibona ako kanya, ariko amaherezo biba bizakugiraho ingaruka.—Abagalatiya 6:7.

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryavuze ko “ibibazo by’imirire mibi biboneka ku isi hose.” Imirire mibi ntigaragazwa no kubura ibyokurya, ahubwo hari n’igihe itera kugira umubyibuho ukabije. Kurya cyangwa kunywa ibintu bidafashije bishobora gutera indwara y’umutima, guturika udutsi two mu bwonko, diyabete na kanseri. Hari ubushakashatsi bwakozwe mu myaka ya vuba aha, bwagaragaje ko abantu miriyoni 11 bapfa bazize imirire mibi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryavuze ko byibura ku munsi, hapfa abantu basaga igihumbi bazize ibyokurya bidafite isuku kandi ababarirwa muri miriyoni amagana, bibatera uburwayi.

 Bibiliya itugira inama y’uko twategura amafunguro meza kandi afite intungamubiri. Itwigisha ko Imana ari yo ‘soko y’ubuzima’ (Zaburi 36:9). Ubuzima ni impano. Iyo dukoze ibishoboka byose kugira ngo twite ku buzima bwacu n’ubw’abagize umuryango wacu, tuba tugaragaje ko dushimira uwabuduhaye. Dore icyo wakora ngo ubigereho.

 Inama enye zagufasha gutegura amafunguro afite isuku

 1. Jya ugira isuku mu gihe utegura ibyokurya.

 Kuki ari ngombwa? Mu biribwa byanduye ndetse no mu mazi habamo mikorobe a zishobora kwinjira mu mubiri wawe zikagutera uburwayi.

 Inama zitangwa n’impuguke mu by’ubuzima:

  •   Mbere yo gutegura ibyokurya, jya ukaraba intoki ukoresheje amazi n’isabune. b Jya ukaraba intoki byibura mu gihe kigeze ku masegonda 20. Karaba neza mu kiganza, inyuma y’ikiganza, hagati y’intoki ndetse no mu nzara. Hanyuma wunyuguze intoki n’amazi meza kandi uzumutse.

  •   Jya ukoresha isabune n’amazi meza, mu gihe woza ibyo ukatiraho imboga, amasahani n’ibindi byose uri bukoresheje utegura ibyokurya. Nanone si byiza gukoresha igikoresho kimwe ukata ibiribwa uri buteke n’ibyo utari buteke.

  •   Jya woza imbuto n’imboga, kandi niba utuye ahantu bakunda kuhira imyaka bakoresheje amazi yanduye, uge uzitera umuti wica udukoko.

 2. Jya utandukanya ibyokurya bibisi n’ibitetse.

 Kuki ari ngombwa? Mikorobe ziba mu biribwa bidatetse urugero nk’iziba mu nyama zishobora kwangiza ibitetse.

 Inama zitangwa n’impuguke mu by’ubuzima:

  •   Ibiribwa bibisi urugero nk’inyama, jya ubitandukanya n’ibindi mu gihe ubivanye ku isoko cyangwa ugiye kubibika.

  •   Niba urangije gukata inyama mbisi, jya ukaraba intoki, woze icyuma n’icyo wazikatiyeho mbere yo kugira ibindi biribwa ukata.

 3. Jya uteka ibyokurya bishye neza.

 Kuki ari ngombwa? Ni ukubera ko mikorobe zipfa ari uko utetse ibyokurya bigashya cyane.

 Inama zitangwa n’impuguke mu by’ubuzima:

  •   Jya uteka ibyokurya kugeza igihe bihiye neza. Ibyokurya urugero nk’inyama bigomba kumara amasegonda 30, biri ku bushyuhe bwa dogere 70, ku buryo ubwo bushyuhe bugeramo imbere.

  •   Niba utetse isupu, jya uyireka ibire cyane.

  •   Niba ugiye kurya ibyari bisanzwe bitetse, jya ureka bishyuhe cyane.

 4. Jya ubika amafunguro ahantu hari ubushyuhe cyangwa ubukonje butabyangiza.

 Kuki ari ngombwa? Uramutse ubitse ibyokurya, hagati y’ubushyuhe bwa dogere 5 na 60 mu gihe k’iminota 20, mikorobe zihita zikuba inshuro ebyiri. Iyo inyama mbisi uzibitse ahari ubukonje budahagije, zishobora kuzana mikorobe ushobora guteka ntizipfe.

 Inama zitangwa n’impuguke mu by’ubuzima:

  •   Kubika ibyokurya bishyushye cyangwa bikonje cyane, bituma mikorobe zitiyongera.

  •   Ntugasige ibyokurya hanze bitari muri firigo ngo bimare amasaha abiri, cyangwa ngo bimare hanze isaha mu gihe hari ubushyuhe burenze dogere 32.

  •   Jya ugabura ibyokurya bishyushye.

 Inama eshatu zagufasha gutegura indyo yuzuye

 1. Buri munsi jya urya imboga n’imbuto z’amoko atandukanye.

 Imboga n’imbuto bifite intungamubiri nyinshi zagufasha kugira ubuzima bwiza. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryavuze ko umubiri wawe ukeneye imboga n’imbuto bihagije buri munsi. Icyakora, ntiharimo ibinyamafufu, urugero nk’ibirayi n’imyumbati.

 2. Jya wirinda kurya amavuta menshi.

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rivuga ko byaba byiza ugabanyije kurya amafiriti, ibyokurya byo mu bikombe, imigati n’amakeke kuko biba birimo amavuta ashobora kwangiza ubuzima. Igihe cyose bishoboka jya utekesha amavuta adatsitse akomoka ku bimera. c Ayo mavuta aba ari meza kurusha afashe.

 3. Jya ugabanya umunyu n’isukari ukoresha.

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima rigira inama abantu bageze mu za bukuru, kugabanya umunyu bakoresha ku munsi, bakarya nibura akayiko kamwe ku munsi. Nanone iryo shami ryavuze ko batagomba kurenza utuyiko 12 tw’isukari. d Ibyokurya n’ibyokunywa byo mu nganda biba birimo isukari nyinshi. Urugero, fanta yo mu icupa rito iba irimo ibiyiko 10 by’isukari. Fanta n’ibindi binyobwa byo mu nganda nta ntungamubiri ziba zirimo.

 Bibiliya iravuga iti: “Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga” (Imigani 22:3). Nugira amakenga ugahitamo neza ibyo urya kandi ukagira ibyo uhindura, uzaba ugaragaje ko ushimira Imana kuba yaraguhaye impano y’ubuzima.

 Ibintu abantu bakunda kwibeshyaho

 Ikinyoma: Ibyokurya bigaragara neza, biryoshye kandi bihumura neza ni byo byiza.

 Ukuri: Kugira ngo ubone ko amazi asa nabi bisaba ko haba harimo mikorobe zigera kuri miriyari 10, ariko nyamara mikorobe ziri hagati ya 15 na 20 zishobora kugutera indwara. Ubwo rero, niba ushaka ko ibyokurya n’ibyo kunywa bitagutera indwara, ugomba kubitegura neza, ukabibika ahantu hari ubukonje bukwiriye, ukareba n’igihe bitagomba kurenza.

 Ikinyoma: Isazi nta cyo zitwara ibyokurya.

 Ukuri: Isazi zikunda gutuma ahantu hari umwanda, urugero nko mu musarani, kandi zikwirakwiza mikorobe zibarirwa muri za miriyoni zitera indwara. Uge upfundikira neza ibyokurya kugira ngo ubirinde isazi.

 Ikinyoma: “Maze igihe kinini, ndya ibyokurya bidafashije kandi nta cyo nshaka kubihinduraho.”

 Ukuri: Abashakashatsi bagaragaje ko kurya indyo yuzuye bituma umuntu adapfa imburagihe, kandi bikamugirira akamaro.

a Mikorobe ni utunyabuzima duto tudashobora kuboneshwa amaso. Utwo tunyabuzima dukubiyemo bagiteri na virusi. Nubwo mikorobe zimwe na zimwe zifite akamaro, hari izishobora kugutera uburwayi cyangwa zikakwica.

b Iyo ukarabye amazi n’isabune, bikuraho mikorobe nyinshi kuruta gukaraba amazi yonyine.

c Amavuta adatsitse aba asukika, adafashe.

d Iyo sukari, ni isukari yatunganyirijwe mu nganda, urugero nk’isukari iyi dukoresha mu ngo, ubuki n’isukari iba mu mutobe w’imbuto. Ntibishatse kuvuga isukari y’umwimerere, iboneka mu mbuto, imboga no mu mata.