Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Umuryango wita ku muco wigishaga ukuri ko muri Bibiliya

Umuryango wita ku muco wigishaga ukuri ko muri Bibiliya

 Mu mwaka wa 1917 ni bwo Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe, bateguye gahunda yabo ya mbere yo kubwiriza abaturage bo muri Megizike barangwa no kwakira abashyitsi. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, abantu b’imitima itaryarya babarirwa mu magana bemeye ukuri. Ariko mu gihe cy’Intambara ya II y’Isi Yose, guverinoma ya Megizike yashidikanyije ku hantu twabwirizaga n’aho twakoreraga amateraniro.

 Icyo gihe, muri Megizike hari itegeko ryavugaga ko ibikorwa byose byo gusengera mu ruhame bigomba gukorerwa mu nyubako za leta. Icyo cyari ikibazo gikomeye, kuko amakoraniro yacu yaberaga ahantu hahurira abantu benshi, amateraniro ya buri cyumweru nayo incuro nyinshi yaberaga mu ngo z’Abahamya ba Yehova kandi twabwirizaga mu mihanda no ku nzu n’inzu.

 Mu rwego rwo kubahiriza amategeko, mu mwaka wa 1943 twiyandikishije nk’umuryango udaharanira inyungu kandi ukaba ugamije kwigisha abaturage uko bagira imibereho myiza. Ibyo byasobanuraga ko dufite uburenganzira bwo gukora nk’umuryango wita ku muco aho kuba idini. Ibyo byatumye twemererwa gukorera ibikorwa byacu n’ahandi hantu hatari mu nyubako za leta.

 Ibikorwa byacu byari bikubiyemo ibirebana n’umuco no kwigisha. Ku bw’ibyo, twubahirizaga amategeko ya leta areba imiryango ya gisivili n’imiryango yita ku muco (Abaroma 13:1). Birumvikana ko intego yacu yari ikiri iyo gufasha abantu, tubigisha ukuri ko muri Bibiliya (Yesaya 48:17, 18). Bidatinze, twiboneye ko Yehova yaduhaye umugisha muri ubwo buryo twakoragamo umurimo. Ubwo buryo bwatumye abantu benshi bemera ukuri kandi Abahamya benshi bakiriho barabyibuka.

Duhindura uburyo twakoraga umurimo wo kubwiriza

 Umurimo wacu w’ibanze muri Megizike wakomeje kuba uwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Icyakora kimwe n’intumwa Pawulo, twahinduye uburyo twakoreshaga tubwiriza, kugira ngo duhuze n’imimerere (1 Abakorinto 9:20-23). Urugero, igihe Pawulo yari muri Areyopago aganira n’abantu bo muri Atene ntiyahise akoresha Ibyanditswe (Ibyakozwe 17:22-31). Mu buryo nk’ubwo, natwe iyo twabwirizaga, ntitwitwazaga Bibiliya cyangwa ngo tuyikoreshe dutangiza ibiganiro.

Mu mwaka wa 1945, Abahamya bari mu murimo wo kubwiriza mu ruhame nta Bibiliya bakoresha

 Mushiki wacu witwa Isabel yaravuze ati: “Twibwiraga abantu tugaragaza ko turi abantu bahagarariye umuryango wita ku muco no kwigisha. Incuro nyinshi, nibandaga ku nkuru zabaga zarasohotse muri Nimukanguke!, ariko zikaba zitagaragaza ko zishingiye ku Byanditswe.” Byagendaga bite se, iyo nyiri inzu yagaragazaga ko ashaka kumenya byinshi ku byerekeye Imana? Icyo gihe twaganiraga ku kuri ko muri Bibiliya. Mushiki wacu witwa Aurora yaravuze ati: “Kubera ko nta Bibiliya twitwazaga, twagombaga gufata mu mutwe imirongo myinshi ya Bibiliya.” Nanone, abo twabwirizaga barishimaga iyo twakoreshaga Bibiliya zabo.

Duharanira uburyo bwo kubwiriza ku nzu n’inzu

 Twabaga twiteguye gusobanurira uwo ari we wese wari kutubaza niba umurimo wacu wari wemewe n’amategeko (Abafilipi 1:7). Ibyangombwa twahawe na leta na byo byaradufashije. a Mushiki wacu witwa María yaravuze ati: “Buri gihe twitwazaga icyangombwa kituranga cyasinyweho n’Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.” Umuvandimwe witwa Samuel we yagize ati: “Iyo abayobozi baduhagarikaga bakatubaza ibijyanye n’ibyo twakoraga, twaberekaga ibyangombwa bituranga.”

 Ibyangombwa byacu byaradufashije igihe baturwanyaga. Urugero, umuvandimwe witwa Jesús, wakoreraga umurimo muri Leta ya Jalisco yaravuze ati: “Mu mwaka wa 1974, agatsiko k’abantu kari kayobowe n’umupadiri karadufashe njye n’undi muryango w’Abahamya katujyana ku bayobozi bo mu gace twabagamo kagamije gutuma umurimo twakoraga uhagarikwa. Twaberetse ibyangombwa maze bituma bose bacisha make. Tubifashijwemo n’abanyamategeko, twakomeje umurimo wacu dufasha abantu bashimishijwe bo muri ako gace. Muri iki gihe, muri uwo mujyi hari amatorero menshi.”

Twigisha abantu Bibiliya tukanabigisha gusoma

 Kubera ko twari umuryango ugamije guteza imbere uburezi, twigishaga abantu gusoma ku buntu. b Umuvandimwe witwa Ariel yagize ati: “Iyo gahunda yaje mu gihe gikwiriye. Muri icyo gihe abantu benshi ntibari barize, ariko mu by’ukuri bifuzaga cyane gusoma Bibiliya. Twabigishije gusoma no kwandika, nyuma y’igihe gito benshi muri bo batangira kwiga Bibiliya.”

 Mushiki wacu witwa Ruth we, yaravuze ati: “Iyo babaga bamaze kumenya gusoma no kwandika, bakomezaga kwiga Bibiliya bakagira amajyambere. Ibyo byatumaga bumva bageze ku kintu cy’ingenzi, kandi bikabashimisha. Nyuma twiboneraga ukuntu barushagaho kuba incuti za Yehova.”

 Hagati y’umwaka wa 1943 na 1993, Abahamya ba Yehova bafatwaga nk’umuryango ugamije guteza imbere umuco. Muri icyo gihe, twafashije abantu barenga 127.000 bamenya gusoma no kwandika, tunafasha abarenga 37.000 kongera ubumenyi bwo gusoma no kwandika. Abayobozi badushimiye umusanzu twatangaga mu gufasha abantu kumenya gusoma no kwandika (Abaroma 13:3). Urugero, mu mwaka wa 2010, baduhaye igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kuba “twaramaze imyaka ibarirwa muri za mirongo dufasha abantu kumenya gusoma no kwandika. Ibyo byafashije Abanyamegizike babarirwa mu bihumbi bari batuye muri leta ya Mexico no mu gihugu hose, kugira ubuzima bwiza.”

Duteranira hamwe

 Dushingiye ku burenganzira twari dufite, ahantu twakoreraga amateraniro twahateguraga nko mu ishuri. Twahitaga icyumba cyigishirizwamo umuco. Aho ni ho twakoreraga amateraniro tukanahigishiriza gusoma no kwandika.

 Umuvandimwe Ángel yagize ati: “Aho hantu akenshi habaga ari mu ngo z’abavandimwe. Kandi imyinshi muri iyo miryango yabaga ikennye. Baranshimishaga cyane. Babaga biteguye kuba mu gice kimwe cy’inzu zabo maze ikindi gice kikaberamo amateraniro.”

 Hari hakenewe abantu nk’abo bitanga. Nanone Ángel yagize icyo avuga ku birebana n’amateraniro, agira ati: “Hari igihe twabaga turi benshi, bamwe muri twe bagahagarara hanze. Iyo bashakaga gutanga ibitekerezo mu materaniro bajyaga ku madirishya. Ariko buri gihe twishimiraga amateraniro.”

 Kugira ngo twirinde ibibazo, iyo twabaga turi mu materaniro ntitwaririmbaga cyangwa ngo dusenge mu ijwi riranguruye. Umuvandimwe witwa Edmundo, yagize ati: “Muri disikuru y’abantu bose, icyo gihe twitaga ikiganiro gishingiye ku muco, abagitangaga bibandaga ku buryo inama zo muri Bibiliya zashyirwa mu bikorwa kugira ngo zifashe abateranye barusheho kugira imico myiza no kubaho neza.” Hari n’igihe tutakoreshaga amazina y’ibitabo bya Bibiliya. None se ababaga bari mu materaniro bamenyaga bate umurongo w’Ibyanditswe uwabaga atanga disikuru ashaka ko basoma? Uwitwa Manuel yaravuze ati: “Aho kuvuga ngo Ibyahishuwe igice cya 21, umurongo wa 3 n’uwa 4, twashoboraga kuvuga ngo, ‘Igitabo cya 66, igice cya 21: 3 , 4.’” Undi Muhamya witwa Moises yongeyeho ati: “Ibyo byasobanuraga ko twagombaga kumenya uko ibitabo bya Bibiliya bikurikirana ku rutonde, tukamenya nomero ya buri gitabo kugira ngo tubashe kumenya umurongo w’Ibyanditswe wavuzwe.”

Amasomo tuvana ku mateka y’umuryango wacu muri Megizike

 Muri rusange, umuryango wacu wakoreraga muri Megizike ukoresheje uburyo busa nk’ubwo wakoresheje no mu bindi bice byo ku isi. Nubwo hari ibyo tutari twemerewe mu birebana no gukorera Yehova, twiboneraga ko aduha imigisha. Mu mwaka wa 1943, igihe twemerwaga nk’umuryango usanzwe muri Megizike hari ababwiriza 1.565. Mu mwaka wa 1993, twahawe ubuzima gatozi dukora nk’idini mu buryo bwemewe n’amategeko. Muri uwo mwaka, mwayeni y’ababwiriza yari 366.177. Kandi umurimo abo babwiriza bakoze, watumye habaho ukwiyongera cyane. Mu mwaka wa 2021, muri Megizike, umubare w’ababwiriza wariyongereye ugera ku babwiriza 864.633. Ni ayahe masomo twavana muri iyi nkuru y’amateka?

 Guhuza n’imimerere mu gihe havutse ibibazo. Ku bigenza dutyo byadufashije kuba umurimo wacu umaze imyaka 50, wemewe n’amategeko muri Megizike. Umuvandimwe witwa Mario yagize ati: “Hari igihe nibazaga impamvu tudashobora gukorera Yehova nk’uko bimeze mu bindi bihugu. Icyakora, sinigeze numva hari umuntu ushidikanya ku buyobozi twahabwaga n’umuryango wacu. Buri gihe twizeraga ko Yehova ari we uyoboye abagaragu be. Ibyo byatumaga dukomeza kumvira amabwiriza twahabwaga.”

 Kwibanda ku murimo wa Yehova. Hari mushiki wacu witwa Guadalupe wagize ati: “Twabaga duhugiye mu murimo wo guhindura abantu abigishwa ku buryo tutabonaga umwanya wo gutekereza ku kindi kintu icyo ari cyo cyose cya duhangayikisha. Twumvaga twishimiye gukorera Yehova. Icyo ni cyo cyari ikintu cy’ingenzi cyane kuri twe.”

 Gukomeza kuba hafi y’Abakristo bagenzi bacu. Mushiki wacu witwa Anita yaravuze ati: “Ibyo tutashoboraga gukorera mu cyumba cyigishirizwamo umuco, urugero nko kuririmba indirimbo z’Ubwami, twabikoreraga mu ngo zacu. Twakomeje kunga ubumwe kandi tukajya tumarana igihe n’Abakristo bagenzi bacu. Mu materaniro mbonezamubano twagiraga, twibandaga ku bintu bituma dukomeza kugirana ubucuti na Yehova.”

 Umuvandimwe witwa Florentino avuga iby’icyo gihe mu magambo make, agira ati: “Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko ikintu cyose cyatubayeho, cyari gifite impamvu kandi cyatwigishije ibintu bikomeye. Niboneye ko nubwo umurimo wacu warwanyijwe, Yehova yakomeje kutuyobora.”

a Gusaba iyo karita ituranga byari ukugira ngo bamenye umwirondoro wa buri wese ufite icyangombwa kimuranga. Ibyanditswe ntibivuga ko buri Mukristo akeneye icyangombwa cyemewe n’amategeko kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku baturanyi be. Muri iki gihe, ntibikiri ngombwa ko buri Muhamya wa Yehova akenera ibyo byangombwa.

b Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hagati y’umwaka wa 1940 na 1950, hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Megizike batari bazi gusoma no kwandika.

Imiryango y’Abahamya bo mu gace ka Chihuahua, muri Megizike, bahagaze imbere y’aho bakoreraga amateraniro. Icyapa cyanditse mu rurimi rw’Icyesipanyoli kivuga ngo: “Icyumba cyigishirizwamo umuco,” mu mwaka wa 1952

Itsinda ry’Abahamya bari ku biro by’ishami mu mujyi wa Mexico, ahari icyapa kiri mu rurimi rw’Icyesipanyoli kivuga ngo: “The Watchtower, Civil Association,” mu mwaka wa 1947

Abahamya babiri batanga kopi y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu byaro bya Hidalgo, muri Megizike, mu mwaka wa 1959

Abahamya bahabwa icyangombwa kibaranga cyatangwaga na leta, bakagikoresha mu murimo wo kubwiriza mu gihe bibaye ngombwa

Mu mwaka wa 2010, umunyamabanga wa leta ushinzwe uburezi rusange muri Megizike, yahaye igihembo Abahamya ba Yehova abashimira uruhare bagize mu kwigisha abantu gusoma no kwandika

Kwemerwa nk’umuryango usanzwe uharanira guteza imbere umuco, byatumye mu mwaka wa 1969, Abahamya bashobora gukora amateraniro manini, urugero nk’iryitwaga Ikoraniro mpuzamahanga ry’umuco.