Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hari imirimo myinshi yakozwe kugira ngo bavugurure ibiro by’ishami byo mu Buyapani (ibumoso) no kwagura inyubako z’ibiro by’ishami zo muri Angola (iburyo)

UKO IMPANO UTANGA ZIKORESHWA

Imirimo y’Ubwubatsi ishyigikira umurimo wo kubwiriza

Imirimo y’Ubwubatsi ishyigikira umurimo wo kubwiriza

TARIKI YA 20 UKWAKIRA 2023

 Inteko Nyobozi yifuza cyane gukoresha neza impano zitangwa, yubaka inyubako zifasha mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Urugero, mu mwaka w’umurimo wa 2023, imiryango yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova, yakoresheje amafaranga arenga miriyari magana atandatu n’esheshatu na miriyoni ijana na mirongo itandatu y’amafaranga y’u Rwanda, igura, yubaka, ivugurura cyangwa yita ku Mazu y’Ubwami no ku Mazu y’Amakoraniro hirya no hino ku isi. Ayo mafaranga yiyongera ku yo amatorero yo hirya no hino ku isi akoresha mu kwita ku Mazu y’Ubwami akoresha.

 Nanone, impano zikoreshwa mu kubaka no kwita ku nyubako z’ibiro by’ishami, bigenzura kandi bigashyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa hirya no hino ku isi. Twagabanyije imirimo ikorerwa ku biro by’ishami, kugira ngo twibande cyane ku gukoresha impano mu gushyigikira imirimo yo kubaka no kuvugurura Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Icyakora, gusana, kuvugurura no kwimura ibiro by’ishami biracyatwara amafaranga menshi. Ariko se kuki iyo mishinga ari iy’ingenzi? Ni mu buhe buryo ibiro by’ishami bishyigikira umurimo ukorerwa mu ifasi? Reka tubirebe.

“Gutuma inyubako ikomeza gukoreshwa”

 Ibiro by’amashami byinshi bimaze imyaka irenga 30 cyangwa 40. Umuvandimwe Nicholas, ukora mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi rukorera ku Cyicaro Gikuru, yaravuze ati: “Nubwo inzu yaba imaze igihe kirekire yitabwaho neza, igeraho igasaza kandi ikangirika. Ubwo rero iyo uyivuguruye bituma yongera kumera neza ku buryo ikomeza gukoreshwa.

 Inyubako za Beteli na zo zikenera kuvugururwa kugira ngo zikomeze gukoreshwa hakurikijwe ibikenewe. Hirya no hino ku isi, nyuma y’uko hamaze kubakwa ibiro by’amashami, umubare w’ababwiriza wagiye wiyongera cyane. Ibyo byatumye dukenera abavolonteri benshi bakorera ku biro by’ishami. Ubwo rero hakenewe inyubako zihuje n’umubare w’abavolonteri.

 Nanone kandi twita cyane ku bintu bishobora gutuma havuka impanuka. Uko iminsi y’imperuka igenda yegereza ku iherezo, ni ko turushaho guhura n’ibintu bishobora gutuma ubuzima bujya mu kaga n’ibiza bikomeye (Luka 21:11). Iyo tuvugurura dukoresha uburyo bugezweho bwo kubaka, bigatuma abazakorera muri izo nyubako bakorera ahantu hari umutekano. Nanone bituma byorohera abavandimwe bazakoresha izo nyubako, bita ku bikorwa by’ubutabazi kandi bagakomeza gushyigikira umurimo wo kubwiriza nyuma y’ibiza.

“Yehova yaduhaye umugisha kubera uyu mwanzuro”

 Inteko Nyobozi, yemeje ko mu mwaka w’umurimo wa 2023, hari imirimo y’ubwubatsi izakorwa ku biro by’amashami 43. Ibyo byumvikanisha ko ugereranyije, kimwe cya kabiri cy’ibiro by’amashami hirya no hino ku isi, cyizakorerwa imirimo y’ubwubatsi. Reka turebe zimwe mu ngero zigaragaza akamaro k’iyo mirimo y’ubwubatsi.

 Angola. Umuvandimwe Matt, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Angola, yaravuze ati: “Twishimira kubona uburyo ubuhanuzi bwo muri Hagayi 2:7 busohora mu buryo bwihariye. Mu myaka icumi gusa, ababwiriza biyongeyeho 60 ku ijana. Ibyo byatumye abagize umuryango wa Beteli bikuba inshuro eshatu kugira ngo babashe gufasha abo babwiriza bose kubona ibyo bakenera mu murimo. Icyakora, umubare w’inyubako utuma tudashobora gutumira abantu benshi ngo baze gukorera kuri Beteli. Ibyo bituma abenshi mu bagize umuryango wa Beteli baba bafite akazi kenshi kandi bagakora n’amasaha y’ikirenga.”

Ibiro bishya (iburyo) bituma abantu babona ahantu hisanzuye ho gukorera

 Hari abavandimwe bahawe inshingano yo kureba icyakorwa ngo ibiro by’ishami byongerwe. Babanje gutekereza ko ikintu cyihuse kandi cyatanga umusaruro mwiza ari ukuvugurura inyubako zari zisanzwe. Icyakora, bamaze gukora ubushakashatsi bitonze basanze kuvugurura bitazatuma bakoresha neza impano. Ahubwo, basanze icyaba kiza ari ukugura inyubako yari hafi aho maze bakayivugurura. Matt yaravuze ati: “Igihe igitekerezo cyo kugura inyubako isanzwe no kuyivugurura cyagezwaga kuri Komite y’Ibiro by’Ishami, twabanje guhangayikishwa n’uko itazaba imeze nk’inzu nshyashya twiyubakiye. Ariko ubu, twibonera ko iyo nyubako ihuje n’iyo twari dukeneye. Yehova yaduhaye umugisha kubera umwanzuro twafashe.”

Inzu zimukanwa zashyizwe ku biro by’ishami kugira ngo abafasha kuri Beteli babone aho gukorera bashyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa mu ifasi

 Birashoboka ko mu gihe kiri imbere ibiro by’ishami bya Angola bizakenera izindi nyubako. Icyakora, inyubako nshya n’amacumbi yimukanwa hamwe n’inyubako yakodeshejwe byatumye ibiro by’ishami bibona ahantu hahagije ho gukomeza gukorera imirimo yabyo kugira ngo bifashe ababwiriza bakomeje kwiyongera, kubona ibyo bakenera ngo bakore umurimo wo kubwiriza.

Bashiki bacu bari gukora ku mushinga w’ibiro by’ishami byo muri Angola

 U Buyapani. Inyubako za mbere z’ibiro by’ishami byo muri icyo gihugu, zubatswe mu myaka igera nko kuri 40 ishize kandi ntizigeze zivugururwa mu buryo bugaragara. Hakozwe ibintu byinshi kugira ngo bite kuri izo nyubako, kandi zakoreshejwe igihe kirekire, ni ukuvuga ko zakoreshejwe imyaka myinshi kurenza iyo zari zigenewe. Ni yo mpamvu muri iki gihe, inyubako z’ibiro by’ishami zigomba gukorerwa imirimo ikomeye yo kuvugurura.

 Nanone kandi hari ibintu byagiye bihinduka ku birebana n’ubuzima bwo kuri Beteli. Mu myaka yose ishize hari byinshi byahindutse. Mbere y’umwaka wa 2015, amafunguro yose yategurirwaga mu gikoni cya Beteli. Ubwo rero, abagize umuryango wa Beteli bari bafite igikoni gito mu byumba byabo. Ariko ubu abagize umuryango wa Beteli basigaye bitekera. Ibyo byatumye biba ngombwa ko bongera igikoni cyo muri buri cyumba. Mushiki wacu ukorera ku biro by’ishami byo mu Buyapani witwa Kumiko, yaravuze ati: “Kuba dufite igikoni mu cyumba, bituma numva meze nk’uri mu rugo, kandi bimfasha gushyigikira uburyo bushya bwashyizweho hano kuri Beteli.”

Ibikoni bishya (iburyo) ni byiza kandi bifasha abagize umuryango wa Beteli gutegura ibyo bakenera

 Imirimo ikorerwa ku biro by’ishami byo mu Buyapani, n’iy’ingenzi cyane mu gushyigikira umurimo ukorerwa hirya no hino ku isi (Matayo 28:19, 20). Mu biro by’ishami bibiri dufite ku isi bicapa Bibiliya yose harimo n’ibyo mu Buyapani. Imwe mu mirimo y’ubwubatsi iri gukorwa ku biro by’ishami by’u Buyapani, ni ugushyira mu icapiro ibyuma bizajya bifata umukungugu, mu rwego rwo kurinda abakorera mu icapiro. Kugura ibyo byuma no kubishyiramo, bizatwara amafaranga arenga miriyari y’amafaranga y’u Rwanda. Icyakora bizatuma twizera ko ibiro by’ishami bizakomeza gucapa no kohereza Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo, bituma turushaho kugira ukwizera gukomeye.

Imashini zashyizwe mu icapiro ngo zijye zikurura umukungugu, zizatuma abahakorera bakorera ahantu hari umutekano

 Abavandimwe bakoze uko bashoboye kose ngo imirimo y’ubwubatsi idahagarika gucapa za Bibiliya. Umuvandimwe Trey, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami by’u Buyapani, yaravuze ati: “Mu gihe twarimo tuvugurura, umuryango wacu wasohoye Bibiliya nyinshi kandi haracyari n’izindi nyinshi tugomba gucapa. Ubwo rero gahunda yo gushyiramo ibyo bikoresho bishya n’imirimo yo gucapa ibitabo, isaba gukorana neza n’inzego z’imirimo zitandukanye zikorera kuri Beteli hamwe n’abubatsi.” Nubwo hagati ya Werurwe na Kanama 2023, bahuye n’inzitizi bitewe n’uko ku icapiro imirimo y’ubwubatsi yari ishyushye, bacapaga Bibiliya zigera ku 220.000 buri kwezi. Kandi ibyo byose byakozwe nta mafaranga y’inyongera, bongeye ku mirimo y’ubwubatsi.

 Ikindi kintu cyitaweho mu kuvugurura ni uburyo bwo kubika ingufu. Bashyizeho ibyuma bitanga amashanyarazi bikoresheje imirasire y’izuba, bizatuma buri mwaka bazigama amafaranga y’u Rwanda asaga 161.000.000. Bazanashyiraho amadirishya afite ibirahure bitatu, akazabafasha gukoresha neza amashanyarazi kandi atume bazigama amafaranga y’u Rwanda asaga 12.100.000 buri mwaka. Nubwo ibyo bikoresho bizafasha mu gukoresha neza amashanyarazi byatumye amafaranga yari gukoreshwa mu kuvugurura yiyongera, byitezwe ko igihe bizamara bizatuma bazigama amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari eshatu n’igice. Ikindi kandi bizagabanya uburyo inyubako ishobora kwangiza ibidukikije.

Amadirishya afite ibirahure bitatu, azafasha mu gukoresha neza amashanyarazi

“Haracyari byinshi byo gukora”

 Iyi mishinga ibiri tumaze kubona, igaragaza neza ko hakenewe gukorwa ibintu byinshi kugira ngo inyubako za Beteli zibashe gushyigikira umurimo wo kubwiriza. Icyakora, ibigomba gukorwa ntibirarangira. Umuvandimwe Aaron ukorera mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi rukorera ku Cyicaro Gikuru, yaravuze ati: “Hari ibintu byinshi bimaze gukorwa ariko kandi hari n’ibindi byinshi bigomba kuzakorwa.” None se kugira ngo iyo mirimo yose ikorwe bigenda bite? Yakomeje agira ati: “Uretse kuba dukoresha impano mutanga ku bushake, nanone dushimira abavolonteri bitanze mu bihe byashize hamwe n’abandi bari gukora uko bashoboye ngo bazaboneke mu mishinga iri imbere. Kuba abavandimwe batanga imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo kugira ngo bashyigikire iyo mishinga, ni gihamya igaragaza ko Yehova aduha imigisha.”—Zaburi 110:3.

 Imishinga yose y’ubwubatsi n’iyo kuvugurura ikorwa bitewe n’impano mutanga ku bushake. Inyinshi zitangwa hakoreshejwe urubuga rwa donate.dan124.com. Turabashimira cyane kubera ubuntu mugira.