29 Gashyantare–6 Werurwe
ESITERI 1-5
Indirimbo ya 86 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Esiteri yavuganiye ubwoko bw’Imana”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Esiteri.]
Est 3:5-9
—Hamani yashakaga gutsemba ubwoko bw’Imana (ia 131 ¶18-19) Est 4:11–5:2
—Esiteri yari afite ukwizera gukomeye ku buryo atatinyaga gupfa (ia 125 ¶2; 134 ¶24-26)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Est 2:15
—Esiteri yagaragaje ate umuco wo kwiyoroshya no kwifata (w06 1/3 9 ¶8)? Est 3:2-4
—Kuki Moridekayi yanze kunamira Hamani (ia 131 ¶18)? Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Est 1:1-15 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) Tuzatanga agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka. Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko twasubira gusura umuntu twahaye agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka, maze muganire ku bivugwa ku ipaji ya 2-3. Tuzashyiraho urufatiro rwo gusubira gusura.
Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) Hatangwe icyerekanwa cy’uko twakwigisha Bibiliya umuntu twahaye agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka igihe twaganiraga ku ncuro ya mbere, gishingiye ku ipaji ya 4-5 (km 7/12 2 ¶3).
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 71
Ibikenewe iwanyu: (Imin. 10)
Ni akahe kamaro k’iteraniro rishya n’aka Gatabo k’iteraniro ry’umurimo?: (Imin. 5) Ikiganiro. Saba abateze abateranye kuvuga uko uburyo bushya amateraniro asigaye ayoborwamo bwabagiriye akamaro buri muntu ku giti cye. Tera bose inkunga yo kujya bategura neza kugira ngo amateraniro arushaho kubagirira akamaro.
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia Igice cya 10 ¶1-11 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Amapfa yo mu gihe cya Eliya yamaze igihe kingana iki?” (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 149 n’isengesho