1-7 Gashyantare
NEHEMIYA 1-4
Indirimbo ya 126 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Nehemiya yakundaga ugusenga k’ukuri”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’igitabo cya Nehemiya.]
Nh 1:11–2:3—Nehemiya yashimishwaga no guteza imbere ugusenga k’ukuri (w06 1/2 9 ¶7)
Nh 4:14—Nehemiya yanesheje ibitotezo kubera ko yishingikirizaga kuri Yehova (w06 1/2 10 ¶3)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Nh 1:1; 2:1—Ni iki kitwemeza ko ‘umwaka wa makumyabiri’ uvugwa muri Nehemiya 1:1 no mu gice cya 2:1, wabazwe bahereye ku gihe kimwe (w06 1/2 8 ¶5)?
Nh 4:17, 18—Ni gute umuntu yari gusana inkike akoresheje ukuboko kumwe (w06 1/2 9 ¶1)?
Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?
Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?
Gusoma Bibiliya: Nh 3:1-14 (Imin. 4 cg itagezeho)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Tegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro muri uku kwezi: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana buri videwo igaragaza uburyo bw’icyitegererezo, hanyuma muganire ku bintu by’ingenzi mwabonye. Tsindagiriza uko umubwiriza yashyizeho urufatiro rwo gusubira gusura. Tera ababwiriza inkunga yo gutegura uburyo bwabo bwo gutangiza ibiganiro.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Indirimbo ya 103
Itegure kuzakora ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe na Mata: (Imin. 15) Ikiganiro. Musuzume ibitekerezo by’ingenzi biri mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Gira uruhare mu gutuma igihe cy’Urwibutso kiba igihe gishimishije” (km 2/14 2). Tsindagiriza akamaro ko kwitegura mbere y’igihe (Img 21:5). Gira icyo ubaza ababwiriza babiri bakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cyashize. Ni izihe nzitizi bahuye na zo ariko bakazitsinda? Ni ibihe bintu byabashimishije?
Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: ia igice cya 8 ¶1-16 (Imin. 30)
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 135 n’isengesho