13-19 Gicurasi
ZABURI 38-39
Indirimbo ya 125 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Ntugakomeze kwicira urubanza
(Imin. 10)
Guhora wicira urubanza biba bimeze nko kwikorera umutwaro uremereye (Zab 38:3-8; w20.11 27 par. 12-13)
Iyemeze kubaho ushimisha Yehova, aho gukomeza kwibanda ku makosa wakoze kera (Zab 39:4, 5; w02 15/11 20 par. 1-2)
Jya usenga nubwo waba wumva bikugoye bitewe n’uko wumva wicira urubanza (Zab 39:12; w21.10 15 par. 4)
Mu gihe wumva uri gukabya kwicira urubanza, ujye wibuka ko iyo umunyabyaha yihannye Yehova ‘amubabarira rwose.’—Yes 55:7.
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 39:1—Ni ryari tuba dukeneye ‘guhambira umunwa wacu tukawurinda’? (w22.09 13 par. 16)
Ni ibihe bintu wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 38:1-22 (th ingingo ya 2)
4. Kubaha abandi—Ibyo Pawulo yakoze
(Imin. 7) Ikiganiro. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku isomo rya 5 mu gatabo lmd, ingingo ya 1-2.
5. Kubaha abandi—Jya wigana Pawulo
(Imin. 8) Ikiganiro gishingiye ku gatabo lmd, isomo rya 5, ingingo ya 3-5 n’ahanditse ngo: “Reba nanone.”
Indirimbo ya 44
6. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 15)
7. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 9 par. 17-24 n’agasanduku ko ku ipaji ya 73