Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira icyo bageraho

Babyeyi, mufashe abana banyu kugira icyo bageraho

Ababyeyi bubaha Imana bifuza ko abana babo baba abagaragu ba Yehova b’indahemuka. Bashobora gufasha abana babo kubigeraho, babigisha inyigisho zo muri Bibiliya kuva bakiri bato (Gut 6:7; Img 22:6). Ibyo bibasaba kwigomwa, ariko iyo babikoze bigira akamaro.​—3Yh 4.

Ababyeyi bashobora kuvana urugero kuri Yozefu na Mariya. Bari “bamenyereye kujya i Yerusalemu uko umwaka utashye, kwizihiza umunsi mukuru wa pasika,” nubwo bitari byoroshye kandi bikaba byarabatwaraga amafaranga (Lk 2:41). Bakoraga uko bashoboye kugira ngo umuryango wabo ukomeze kugirana ubucuti na Yehova. Muri iki gihe, iyo ababyeyi bigisha abana babo haba mu magambo no mu bikorwa, baba babafasha kugira icyo bageraho.​—Zb 127:3-5.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: BEMEYE GUSOHOZA INSHINGANO ZOSE BAHABWAGA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Igihe Jon na Sharon bareraga abana babo, bagaragaje bate ko bashyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere?

  • Kuki ababyeyi bagombye kwigisha no guhana buri mwana mu buryo bwihariye?

  • Ababyeyi bafasha bate abana babo guhangana n’ibigeragezo?

  • Ni ibihe bikoresho umuryango wa Yehova wahaye ababyeyi wakoresheje utoza abana bawe kuba inshuti za Yehova?

Gukorera Yehova bige biza mu mwanya wa mbere mu muryango wanyu