Uburyo bwo gutangiza ibiganiro
●○○KUGANIRA N’UMUNTU BWA MBERE
Ikibazo: Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?
Umurongo w’Ibyanditswe: It 1:28
Icyo muzaganiraho ubutaha: Ni iki kitwemeza ko Imana izasohoza umugambi ifitiye abantu?
○●○GUSUBIRA GUSURA BWA MBERE
Ikibazo: Ni iki kitwemeza ko Imana izasohoza umugambi ifitiye abantu?
Umurongo w’Ibyanditswe: Ye 55:11
Icyo muzaganiraho ubutaha: Ubuzima buzaba bumeze bute Imana nisohoza umugambi wayo?
○○●GUSUBIRA GUSURA BWA KABIRI
Ikibazo: Ubuzima buzaba bumeze bute Imana nisohoza umugambi wayo?
Umurongo w’Ibyanditswe: Zb 37:10, 11
Icyo muzaganiraho ubutaha: Twakora iki ngo tuzabone ibyo Imana yadusezeranyije?
GAHUNDA YO GUTUMIRA ABANTU MU RWIBUTSO (14 Werurwe–7 Mata):
“Twifuza kugutumira mu munsi mukuru w’ingenzi wo kwibuka urupfu rwa Yesu.” Muhe urupapuro rw’itumira. “Uru rupapuro rugaragaza igihe n’aho bizabera. Nanone tugutumiriye kuzaza kumva disikuru yihariye izatangwa mu cyumweru kibanziriza uwo munsi mukuru.”
Icyo muzaganiraho ubutaha niba yashimishijwe: Kuki Yesu yapfuye?