3-9 Mutarama
ABACAMANZA 15-16
Indirimbo ya 124 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ubugambanyi ni bubi cyane”: (Imin. 10)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 10)
Abc 16:1-3—Ibivugwa muri iyi mirongo bisobanura iki? (w05 15/3 27 par. 6)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru byakwigishije iki kuri Yehova, ku murimo wo kubwiriza n’ibindi?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4) Abc 16:18-31 (th ingingo ya 10)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko waganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5). Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Kuganira n’umuntu bwa mbere: Imana itwitaho—Mt 10:29-31.” Jya uyihagarika maze ubaze ibibazo biri muri iyo videwo.
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 3) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 3)
Kuganira n’umuntu bwa mbere: (Imin. 5) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Hanyuma umuhe agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, kandi muganire kuri videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” nk’aho mumaze kuyireba, ariko ntuyimwereke. (th ingingo ya 9)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko Bibiliya yarokoye ishyingiranwa ryacu: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma ubaze abateze amatwi ibi bibazo: Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafashije iyi miryango? Ni mu buhe buryo kwiyigisha no gusoma Bibiliya byabafashije? Kuki abashakanye bagomba gukomeza gushakisha uko bakemura ibibazo bahura na byo? Abashakanye bagisha nde inama?—Yk 5:14, 15.
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jd igice cya 9 par. 1-12
Amagambo yo gusoza (Imin. 3)
Indirimbo ya 106 n’isengesho