Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ukoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu murimo wo kubwiriza

Jya ukoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose mu murimo wo kubwiriza

Twashimishijwe no kubona agatabo gashya n’igitabo tuzajya dukoresha twigisha abantu Bibiliya. Dusenga Yehova tumusaba ko yaduha imigisha mu murimo dukora, maze tugahindura abantu benshi abigishwa (Mt 28:18-20; 1Kr 3:6-9). None se twakoresha dute ibyo bikoresho bishya?

Kuva igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose cyasohoka, uburyo dukoresha twigisha abantu Bibiliya na bwo bwarahindutse. Ubwo rero, turagusaba gukurikiza aya mabwiriza mu gihe ugitegura n’igihe ugikoresha wigisha umuntu Bibiliya. *

  • Muge musoma buri ngingo, hanyuma muganire ku bibazo byatanzwe

  • Muge musoma imirongo y’Ibyanditswe yanditseho ngo: “Soma” kandi mufashe umwigishwa kumenya uko yayishyira mu bikorwa

  • Mwereke videwo ziri mu isomo muri kwiga kandi muziganireho mukoresheje ibibazo byatanzwe

  • Muge mugerageza kwiga isomo murirangize

Mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza, jya ubanza uhe umuntu agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose kugira ngo urebe niba ashimishijwe. (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Uko watanga agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, igihe usuye umuntu bwa mbere.”) Nimurangiza kwiga ako gatabo, ukabona umwigishwa ashimishijwe kandi ashaka gukomeza kwiga, uzamuhe igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose hanyuma mutangirire ku isomo rya 04. Niba usanzwe wigana n’umwigishwa igitabo Icyo Bibiliya itwigisha cyangwa igitabo Uko waguma mu rukundo rw’Imana, muzakomereze mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose urebe aho mwatangirira.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MENYA UKO WAKWIGA BIBILIYA,” HANYUMA MUGANIRE KU BIBAZO BIKURIKIRA:

  • Ni ibihe bintu abigishwa baziga mu gitabo gishya?

  • Kuki ukwiriye kwereka abigishwa bashya iyi videwo?

  • Ni izihe ntego washishikariza umwigishwa kwishyiriraho kandi akazazigeraho?​—Reba imbonerahamwe ivuga ngo: “ Icyo igice kibandaho n’icyo umwigishwa yakora

^ par. 4 IKITONDERWA: Nubwo ahanditse ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro” ari wowe wagena niba muzahaganiraho muri kwiga, mu gihe utegura jya ufata igihe usome ibikubiyemo kandi urebe na videwo zirimo. Ibyo bizatuma umenya ibyashimisha umwigishwa kandi bikamufasha. Mu gitabo cya eregitoronike, ushobora gukanda kuri linki za videwo no ku bindi bisobanuro by’inyongera ugahita ibibona.

 ICYO IGICE KIBANDAHO N’ICYO UMWIGISHWA YAKORA

 

AMASOMO

IBIRIMO

ICYO YAKORA

1

01-12

Reba uko Bibiliya yagufasha n’uko wamenya neza uwayanditse

Tera umwigishwa inkunga yo gusoma Bibiliya, gutegura aho yiga no kuza mu materaniro

2

13-33

Reba icyo Imana yadukoreye umenye n’uburyo bwo kuyisenga buyishimisha

Tera umwigishwa inkunga yo kubwira abandi ibyo yiga no kuba umubwiriza

3

34-47

Suzuma ibyo Imana ishaka ko dukora

Shishikariza umwigishwa kwiyegurira Yehova no kubatizwa

4

48-60

Menya icyo wakora ngo ugume mu rukundo rw’Imana

Fasha umwigishwa kumenya uko yatandukanya ikiza n’ikibi n’uko yakomeza kugira amajyambere