UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Hitamo neza uwo muzabana
Salomo yashatse abagore basengaga ibigirwamana (1Bm 11:1, 2; w18.07 18 par. 7)
Abagore ba Salomo bamuyobeje umutima buhorobuhoro, bituma adakomeza gukorera Yehova (1Bm 11:3-6; w19.01 15 par. 6)
Yehova yarakariye Salomo (1Bm 11:9, 10; w18.07 19 par. 9)
Ijambo ry’Imana rigira Abakristo inama yo gushaka “uri mu Mwami gusa” (1Kr 7:39). Ariko nanone, kuba umuntu yarabatijwe byonyine, ntibigaragaza ko yakubera umugabo cyangwa umugore mwiza. Ahubwo ugomba kwibaza uti: “Ese uyu muntu azamfasha gukomeza gukorera Yehova n’ubugingo bwange bwose? Ese mu mibereho ye yagaragaje ko akunda Yehova cyane?” Mbere y’uko wemerera umuntu ko muzabana, jya ufata igihe ubanze umumenye neza.