Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Ufasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha

Ufasha abo wigisha Bibiliya kwiyigisha

Abigishwa ba Bibiliya baba bagomba kumenya ibintu byinshi kurusha ibyo tubigisha, kugira ngo barusheho kumenya Yehova no gukura mu buryo bw’umwuka (Mt 5:3; Hb 5:12–6:2). Nanone baba bagomba kumenya uko bakwiyigisha.

Twagombye gutoza abigishwa ba Bibiliya gutegura kuva tugitangira kubigisha kandi tukabashishikariza kubikora (mwb18.03 6). Jya ubatera inkunga yo gusenga mbere yo gutangira kwiyigisha. Jya ubafasha kumenya uko bakoresha ibikoresho bya eregitoronike mu gihe biyigisha. Jya ubereka uko babona ibintu bishya biri ku rubuga rwacu no kuri tereviziyo yacu. Gahorogahoro, uzabatoze gusoma Bibiliya buri munsi, gutegura amateraniro no gukora ubushakashatsi kugira ngo babone ibisubizo by’ibibazo bibaza. Hanyuma uge ubatoza gutekereza ku byo biga.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: FASHA ABO WIGISHA BIBILIYA KWIYIGISHA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Neeta yafashije Jade ate kubona ko intego yo kwiga atari ukubona ibisubizo gusa?

  • Ni iki cyafashije Jade kubona ko itegeko Yehova yatanze ryo kwirinda ubusambanyi rikwiriye?

  • Jya utoza abo wigisha Bibiliya kwiyigisha no gushyira mu bikorwa ibyo yiga

    Jade yabonye ko gutekereza ku byo umuntu asoma bisobanura iki?