AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Werurwe 2017
Uburyo bw’icyitegererezo
Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi no kwigisha ukuri ku birebana n’Ubwami bw’Imana. Tegura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize”
Igihe Yehova yahaga Yeremiya inshingano yo guhanura, yumvaga ko atazayishobora. Uko Yehova yamuhumurije
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Baretse gukora ibyo Imana ishaka
Abisirayeli bibwiraga ko ibitambo bahoraga batamba byari gutuma Yehova yihanganira ibikorwa byabo bibi. Yeremiya yavuze ibyaha byabo n’uburyarya bwabo.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twakoresha agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
Koresha aka gatabo kugira ngo ufashe umwigishwa wa Bibiliya kumenya Abahamya ba Yehova abo ari bo, ibyo dukora n’umuryango wacu.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Abantu nta cyo bageraho batisunze Yehova
Abisirayeli bo mu gihe cya kera bemeraga kuyoborwa na Yehova bagiraga amahoro n’ibyishimo n’ubukire.
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twakoresha agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka
Jya wifashisha amafoto n’imirongo ya Bibiliya, igihe wigisha inyigisho z’ibanze abantu batazi gusoma neza.
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
Abisirayeli bibagiwe Yehova
Ni iki Yehova yashakaga kwigisha igihe yasabaga Yeremiya gukora urugendo rw’ibirometero 500 agiye guhisha umukandara ku ruzi rwa Ufurate?
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Fasha abagize umuryango wawe kwibuka Yehova
Kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka bifasha umuryango wawe kwibuka Yehova. Wakora iki ngo utsinde inzitizi zo kutagira gahunda yo kwiyigisha mu muryango?