Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Uko twakoresha agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?

Uko twakoresha agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?

Agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?, tugakoresha twigisha abantu Bibiliya, mbere ya buri cyigisho cyangwa nyuma yacyo. * Isomo rya 1 kugeza ku rya 4, afasha abigishwa kumenya neza Abahamya ba Yehova, Isomo rya 5 kugeza ku rya 14 akabafasha kumenya ibyo dukora, naho irya 15 kugeza ku rya 28 akabereka uko umuryango wa Yehova ukora. Biba byiza iyo twize ako gatabo duhereye ku murongo, keretse iyo hari inyigisho dushaka ko umwigishwa ahita asobanukirwa. Isomo rimwe riba riri ku ipaji imwe, ku buryo mushobora kuriganiraho mu minota iri hagati y’itanu n’icumi.

  • Jya ubanza wereke umwigishwa ikibazo kigize umutwe w’isomo.

  • Mujye musoma isomo ryose uko ryakabaye cyangwa murigabanyemo ibice

  • Mujye muganira ku byo mumaze gusoma mwifashishije amafoto n’ibibazo biri ahagana hasi ku ipaji. Ujye usoma imirongo y’Ibyanditswe watoranyije kandi muyiganireho. Ujye umwereka ko udutwe duto turi mu nyuguti zitose dusubiza ikibazo cyabajijwe mu mutwe mukuru

  • Niba hari agasanduku kavuga ngo “Ibindi wakora,” mugasomere hamwe kandi umushishikarize gukurikiza ibikubiyemo

^ par. 3 Agatabo kaboneka kuri interineti ni ko kaba gahuje n’igihe.