Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

Uburyo bwo gutangiza ibiganiro

●○○ KUGANIRA KU NSHURO YA MBERE

Gahunda yo gutumira abantu mu Rwibutso (3-31 Werurwe): Twifuza kugutumira mu munsi mukuru w’ingenzi. Akira urupapuro rw’itumira. Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Werurwe, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, bazateranira hamwe bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo. Uru rupapuro rw’itumira rugaragaza igihe n’aho bizabera. Nanone, tugutumiriye kuzaza kumva disikuru ifite umutwe uvuga ngo: “Mu by’ukuri Yesu Kristo ni nde?” Iyo disikuru izatangwa mu cyumweru kibanziriza uwo munsi mukuru.

Icyo muzaganiraho ubutaha niba yashimishijwe: Kuki Yesu yapfuye?

○●○ GUSUBIRA GUSURA BWA MBERE

Ikibazo: Kuki Yesu yapfuye?

Umurongo w’Ibyanditswe: Mt 20:28

Icyo muzaganiraho ubutaha: Inshungu idufitiye akahe kamaro?

○○● GUSUBIRA GUSURA BWA KABIRI

Ikibazo: Inshungu idufitiye akahe kamaro?

Umurongo w’Ibyanditswe: Rm 6:23

Icyo muzaganiraho ubutaha: Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’inshungu?