JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA | JYA UGIRA IBYISHIMO MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Fasha abigishwa ba Bibiliya kuba inshuti za Yehova
Yehova yifuza ko tumukorera tubitewe n’urukundo (Mt 22:37, 38). Urukundo abigishwa ba Bibiliya bakunda Imana ni rwo ruzatuma bahinduka kandi bagashikama, igihe bazaba bahanganye n’ibigeragezo (1Yh 5:3). Nanone urwo rukundo ni rwo ruzatuma babatizwa.
Jya ufasha abo wigisha Bibiliya kumenya ko Yehova abakunda. Ushobora kubabaza uti: “Ibi bikwigishije iki kuri Yehova?” Cyangwa ukababaza uti: “Ibi bigaragaza bite ko Yehova agukunda?” Jya ubafasha kwibonera uko Yehova abitaho (2Ng 16:9). Jya ubabwira ukuntu Yehova yashubije amasengesho yawe, kandi ubashishikarize kujya bigenzurira kugira ngo bibonere uko Yehova asubiza amasengesho yabo. Iyo abigishwa ba Bibiliya bibonera ko Yehova abakunda kandi na bo bakagaragaza ko bamukunda, biradushimisha cyane.
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “FASHA ABIGISHWA BA BIBILIYA KUBA INSHUTI ZA YEHOVA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:
-
Ni ikihe kibazo Jade yari ahanganye na cyo?
-
Neeta yamufashije ate?
-
Ni iki cyafashije Jade gukemura icyo kibazo?