Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kugira amahoro

Kugira amahoro

Vanaho:

  1. 1. Iyo ndi mu modoka mpora mbon’abantu barakaye.

    Buri munsi mbona baremerewe bikomeye.

    Nibuka ko Yah ambwira ngo tuza wihangane.

    Senga bucece uragir’amahoro yo mu mutima.

    (INYIKIRIZO)

    Kugir’amahoro mur’iyi si ntibyoroshye na gato.

    Gusa nib’uyafite mw’isi nshya ho azab’ari menshi cyane.

  2. 2. Ngeze mu kazi byari byiza pe, none birahindutse.

    Bidatinze baratombotse nanjye ndituriza.

    Nibuts’ibyo nasomye ko ntumbir’ibitaboneka.

    Nihagira ukubwira nabi uzamugirir’impuhwe.

    (INYIKIRIZO)

    Kugir’amahoro mur’iyi si ntibyoroshye na gato.

    Gusa nib’uyafite mw’isi nshya ho azab’ari menshi cyane.

    (IKIRARO)

    Ntabwo biba byoroshye,

    Bidusaba guhatana,

    Mw’iyi si yabuz’amahoro,

    Yehova azayaguha.

  3. 3. Iyo tubwiriza ku nzu n’inzu mu mpera z’icyumweru,

    Ntiducik’intege iyo badutontomeye nk’intare.

    Bibiliy’iduh’inama nziza ntidutinda kuhava

    Twirind’impaka tukiyemeza kuhava mu mahoro.