Turi ubwoko bwunze ubumwe
Vanaho:
1. Turabona imbere,
Igicu kijimye.
Hari ibitotezo,
Ariko ni ibisanzwe.
Tuzagira ubutwari,
Kuko Yah turi kumwe.
Intwaro yose iturwanya
Ntizadutera ubwoba.
(INYIKIRIZO)
Turi ubwoko bwunze ubumwe,
Nubwo tutava hamwe.
Turashikamye by’ukuri
Kuko Yehova ahari.
Kuko Yehova ahari.
2. Twizeye twihanganye.
Yehova nyiri ikuzo
Ni we gakiza kacu,
Adukunda iteka.
Ntazigera atureka.
Aduha umwuka we.
Abatwanga bazatsindwa.
Twe dukunda Yehova
(INYIKIRIZO)
Turi ubwoko bwunze ubumwe,
Nubwo tutava hamwe.
Turashikamye by’ukuri
Kuko Yehova ahari.
(IKIRARO)
Ntitunyeganyezwa.
Ntidutinya abanzi.
Ntituzihakana Imana
Twarayiyeguriye.
(INYIKIRIZO)
Turi ubwoko bwunze ubumwe,
Nubwo tutava hamwe.
Turashikamye by’ukuri
Kuko Yehova ahari.
Kuko Yehova ahari.