INDIRIMBO YA 54
“Iyi ni yo nzira”
-
1. Hariho inzira
Imwe y’amahoro.
Inzira y’ukuri
Ni yo twigishijwe.
Kristo Yesu ni we
Wayitwigishije,
Kandi tuyisanga muri Bibiliya.
(INYIKIRIZO)
Ni yo nzira ijya ku buzima.
Nturangare ngo udateshuka.
Yah atwereka iyo nzira,
Ni yo nzira wireba inyuma.
-
2. Hariho inzira
Imwe y’urukundo.
Twayeretswe na Yah
Turanamumenya.
Urukundo rwa Yah
Rurangwa n’ubwuzu.
Iyi ni yo nzira
Y’urukundo nyarwo.
(INYIKIRIZO)
Ni yo nzira ijya ku buzima.
Nturangare ngo udateshuka.
Yah atwereka iyo nzira,
Ni yo nzira wireba inyuma.
-
3. Hariho inzira
Imwe y’ubuzima.
Ni yo nzira nziza,
Twasezeranyijwe,
Ni yo y’amahoro,
Ni yo y’urukundo,
Ni yo y’ubuzima,
Shimira Yehova.
(INYIKIRIZO)
Ni yo nzira ijya ku buzima.
Nturangare ngo udateshuka.
Yah atwereka iyo nzira,
Ni yo nzira wireba inyuma.