JW LIBRARY SIGN LANGUAGE
Uko washyira JW Library Sign Language mu gikoresho cyawe mu gihe udashobora kugera App Store—Windows
Ugomba guhindura setingi y’igikoresho cyawe, kugira ngo wakire porogaramu ziturutse ahandi. Koresha setingi y‘iyo porogramu kugira ngo ubone ahanditse settings for developers. Hanyuma, fungura uburyo bwo gushyiramo izo porogaramu ziturutse ahandi. Icyitonderwa: Bitewe na verisiyo ya Windows ufite, koresha ahanditse ngo “Developer Mode” cyangwa “Sideload apps.”
Vanaho kandi ushyire mu gikoresho cyawe ifayiliifayili ya JW Library Sign Language Windows installer:
Hitamo Vanaho kugira ngo ubike ifayili ya installer ku gikoresho cyawe.
Kanda kuri buto y’iburyo kuri ifayili ifunze kugira ngo uyifungure.
Fungura ifayili, ukande kuri buto y’iburyo kuri ifayili ya Install.ps1, maze uhitemo Run with PowerShell.
Niba ari ngombwa sinya ku cyemezo kugira ngo wemeze ko uyishyira mu gikoresho cyawe.
Uzabona ubutumwa bwemeza ko gushyira porogaramu mu gikoresho cyawe birangiye.
Ujye uhora ureba niba nta verisiyo nshya y’iyo porogaramu yabonetse.
Fungura Settings ya JW Library Sign Language kugira ngo urebe verisiyo yayo iri ku gikoresho cyawe.
Niba verisiyo iri muri Settings ari nto ugereranyije n’iyo uri kubona aho, vanaho porogaramu kandi uyishyire mu gikoresho cyawe ukoresheje intambwe tumaze kuvuga haruguru.
Verisiyo 5.1.21 (384128)